Madamu Jeannette Kagame yasabye abitabiriye igiterane All Women together kugira imbaraga zirenga inzitizi bahura nazo
Madamu Jeannette Kagame yasabye abitabiriye igiterane cyiswe abagore twese hamwe (All Women together) kugira imbaraga zirenga inzitizi zose bahura nazo, mu rugendo rubaganisha ku iterambere. Ibi yabigarutseho ubwo hasozwaga iki giterene cy’iminsi 4 cyahuje abagore n’abakobwa basaga ibihumbi 5 muri Kigali Convention Center.
Ni igiterane kandi abagore n’abakobwa baboneyeho umwanya wo kugaragaza ko bakwiye kugira icyizere cyo gukora bakiteza imbere bagateza imbere n’igihugu.
Bamwe bagaragaje ko banyuze mu bihe bigoye ariko nyuma yo guhurira hamwe mu Muryango Women Foundation Ministries, baje gukura mu buryo bw’umwuka, barenga amarangamutima yabatsikamiraga maze bigirira icyizere ndetse bagera no ku bifatika.
Ni igiterane kibaye ku nshuro ya 11 kikaba cyarahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 17 Umuryango Women Foundation Ministries umaze ushinzwe.
Abagore n’abakobwa nibo babanje guhura mu gihe cy’iminsi 3 y’iki giterane ku munsi wa 4 ari nawo wanyuma abagabo n’abasore nabo bakitabiriye.
Izi ni zimwe mu mpanuro Madamu Jeannette Kagame yagejeje ku bitabiriye iki giterane.
What's Your Reaction?










