Nigeze gukanguka nsanga ari kunkabakaba: Umukobwa wa R.Kelly, Buku Abi yavuze ukuntu yahohotewe na se
Buku Abi yashyize avuga inkuru ye ijyanye n’ihohotera yakorewe na se, R.Kelly, mu kegeranyo cyasohotse cyiswe ‘R.Kelly’s Karma: A Daughter’s Journey.’
Nyuma y’imyaka irenga 14, umukobwa witwa Buku Abi w’imyaka 26 yafashe umwanzuro wo kuvuga ibyamubayeho, bigaruka ku ihohotera yakorewe na se kubera ko yakuriye mu biganza bye. Ibyo byose byashyizwe mu kegeranyo cy’ibice bibiri (two-eposide) ubundi bitambutswa ku muyoboro wa TVEI ku wa Gatanu, tariki ya 11 Ukwakira 2024.
Mu gice cya mbere akomoza ku kuntu papa we ari we cyamamare mu muziki R. Kelly yamubereye ibintu byose ariko yanamukoreye ibintu byatumye amwanga mu mwaka wa 2009 icyo gihe akaba yarafite imyaka 10.
Yagize ati:”Yari buri kimwe cyanjye cyose, ibyo byatumye mu gihe kirere ntizera ko byambayeho, nta n’ubwo nari nzi ko ari umuntu mubi bigeze aho guhohotera umwana we. Nagize ubwoba bwo kugira uwo mbibwira, nagize n’ubwoba bwo kubibwira mama.”
Uyu Buku Abi wavutse yitwa Joane Kelly ariko akaza kwanga izina rya se akitwa Buku Abi, mu gice cya mbere cy’icyo kegeranyo, yirinze kugira ibyo ahishura byinshi yakorewe na se, ahamya ko R. Kelly w’imyaka 57 ari ahantu hamubereye (mu buroko) kubera ibibi yakoze mu bihe bitandukanye.
Asoza icyo gice avuga ko yafashe umwanzuro wo kubwira mama we, Andrea Kelly ibyamubayeho ariko ngo ntiyongeye gushaka guhura na se kandi ngo byamuteye uburwayi bwo mu mutwe.
Mu gice cya kabiri ahishuriramo ukuntu ari mu kigero cy’imyaka 8 na 9 yigeze gukanguka agasanga ari gukabakabwa na se (R. Kelly).
Yagize ati:”Nibuka igihe nigeze gukanguka nsanga ari kunkabakaba [akomeza abivuga arira], nayobewe icyo gukora nkomeza kwijijisha ko nsinziriye.”
Nyuma yabiganirije mama we bafata umwanzuro wo kujya kumurega kuri polisi ariko ngo ntibashatse ko atabwa muri yombi, bakomeje gutegereza igihe kirekire ngo barebe igihe izakurikiranwa.
Uyu mukobwa yamaganiye kure abavuga ko yaba yarashutswe na mama we ngo ashinje se kuko mama we (Andrea Kelly) yatandukanye na we mu mwaka wa 2009, bafitanye abana batatu. Muri 2018 amushinja ihohotera ryo mu rugo yamukoreye mu gihe babanye kigera ku myaka 13. Abantu bagashingira kuri ibyo bavuga ko yaba ari gushukwa, gusa we ashimangira ko ibyo ari kuvuga ari ibyamubayeho we ubwe.
Umunyamategeko wa R. Kelly, Jennifer Bonjean yabwiye igitangazamakuru ‘People Magazine’ ko ibyo birego byose R. Kelly yabihakanye kandi bikaba byarakozweho n’iperereza n’ikigo cyirengera abana n’umuryango cy’i Illinois (Illinois Department of Children & Family Services) babura ibimenyetso.
R. Kelly yakurikiranywe cyane mu mwaka wa 2019 hamaze kujya hanze ikigeranyo cyiswe ‘Surviving R. Kelly’ cyiganjemo ihohotera rishingiye ku gitsina yagiye akora mu bihe bitandukanye. Muri Gashyantare 2023 yahamwe n’ibyaha birimo gukoresha abana filime z’urukozasoni no gusambanya abana, akatirwa gufungwa imyaka 20.
Mu mwaka wabanje yari yahamwe n’ibyaha birimo ihohotera rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abakobwa ngo bajye gusambanywa, akatirwa gufungwa imyaka 30, yose bayihurije hamwe banzura ko azafungurwa mu mwaka wa 2045.
What's Your Reaction?










