Nicki Minaj yahuguye Cardi B
Umuraperikazi, Nicki Minaj yahaye isomo Cardi B wavuze ko agomba kwihimura ku wo babyaranye Offset na we akamuca inyuma.
Umuraperikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Onika Tanya Maraj uzwi mu muziki nka Nicki Minaj yavuze ko mugenzi we Cardi B adakwiye kwihorera ku mugabo, Offset ngo amuce inyuma, ahubwo agomba kwereka urugero rwiza abana be.
Nyuma yuko umuraperikazi Cardi B wakunzwe mu ndirimbo 'Girls Like You' yumvikanye avuga ko yamaze gutanga impapuro za gatanya n'umugabo we, Offset kubera ko yamufashe amuca inyuma, yongeraho ko agomba kumwihimuraho akamuca inyuma, mugenzi we Nicki Minaj ntabibona nk'umwanzuro mwiza ahubwo avuga ko batandukana bikarangira.
Yagize ati:"Ntabwo naca inyuma umugabo wanjye kubera ko yanciye inyuma, ahubwo nahitamo gutandukana na we burundi."
Yakomeje ahanura Cardi B ko atagomba kwijandika mu by'ubusambanyi agahitamo kubera abana be urugero rwiza.
Ati:"Uri umugore ufite abana [...] ugomba kubabera umubyeyi mwiza ubereka inzira nziza, ukirinda gukora nk'umugore cyangwa se umukobwa wicuruza."
"Niba ugiye guca inyuma umugabo wawe kubera ko yaguciye inyuma, ubwo n'ubundi waba uri umusambanyi."
Cardi B aherutse kwibaruka umwana wa gatatu waje asanga abavandimwe be babiri; Kulture na Wave yabyaranye n'umugabo we, Offset, ariko yamubyaye bari barumvikanye bavuga ko kubera gucana inyuma batanze impapuro za gatanya ndetse batakibana nk'umugabo n'umugore. Amaze kubyara Offset yagaragaye yagiye guterura uwo umwana.
Ku rundi ruhande, mu mwaka wa 2019, Nicki Minaj yarushinze na Kenneth Petty. Aba bombi bamaze kwibaruka umwana umwe w'umuhungu.
What's Your Reaction?










