Muyoboke Alex yatamaje Victor Rukotana n'umujyanama we, No Brainer
Muyoboke Alex yashyize avuga ko Victor Rukotana n'umujyanama we mu muzika, No Brainer bamwitiriye ko yabunze ahubwo yabacyashye.
Umujyanama w'abahanzi mu bya muzika, Alex Muyoboke ubu uri gukorana bya hafi na The Ben yavuze ko yumvise ibyavuzwe ku muhanzi Victor Rukotana n'umujyanama we (manager) Ishimwe Jean Aime (No Brainer) agasanga ni ibyahimbwe, arabacyaha, bukeye baravuga ngo yabunze!
Ibyo yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na shene ya YouTube ya Chita Magic aho yagarutse ku byamuvuzweho ko yunze Victor Rukotana n'umureberera inyungu mu muziki, No Brainer, bari bamaze iminsi baterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga.
Icyo gihe hari muri Gashyantare 2025 aho Victor Rukotana yatunguranye aca ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ashingiye ku bitekerezo by'abantu no kubona imibanire ye (umureberera inyungu muziki) idahwitse n'abandi bahanzi igira ingaruka ku muziki we ahisemo gutandukana na we, No Brainer.
Byakomeje gushyushya imbuga nkoranyambaga ariko nyuma Victor Rukotana yavuze ko biyunze kandi bunzwe na Muyoboke Alex.
Ku ruhande rwa Muyoboke yumva atarakoze icyo gikorwa ahubwo yarabacyashye kuko bari bakomeje gushyira abantu mu rujijo.
Yagize ati:" Naricaye numva ibyo Victor Rukotana na No Brainer barimo nsanga baragiye bicara ahazwi nka Uncle's Restaurant ubundi bapanga uko bagomba gushyushya imbuga nkoranyambaga. Narabahamagaye ndababaza nti: ibi muri gukora ni ibiki? Babyutse mugitondo bavuga ko nabunze!"
Bakomeje umubano wabo banafatanya kumenyekanisha album "Imararungu" Victor Rukotana yashyize hanze muri icyo gihe.
What's Your Reaction?










