Muhanga: Umuturage arataka nyuma yo gusenyerwaho ishuri n'ubuyobozi

Uwimabera Anastasie, washinze Ishuri ryigenga St RITAH riherereye mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, avuga ko yababajwe cyane n’icyemezo cy’Ubuyobozi bw’Akarere cyo gusenya inyubako z’iri shuri, avuga ko cyasubije inyuma ibikorwa yari amaze igihe akora byo gufasha abana kubona uburezi.

Aug 4, 2026 - 12:42
Aug 4, 2026 - 12:45
 0
Muhanga: Umuturage arataka nyuma yo gusenyerwaho ishuri n'ubuyobozi

Icyemezo cyo gusenya iri shuri cyababaje Uwimabera Anastasie warishinze, avuga ko yari yararishyizeho agamije gufasha abana baturuka mu miryango itishoboye kubona uburezi n’uburere bwiza.

Uwimabera yavuze ko yatunguwe no kubona inzego z’Akarere ziza gusenya inyubako z’ishuri, kandi yari yarahawe icyangombwa cyo gukoresha inyubako z’igihe gito mu gihe cy’imyaka ibiri kugira ngo abone uko yubaka mu buryo bujyanye n’amabwiriza.

Ati: “Ubu nibwo twari kumara kubaka none baradusenyeye.”

Uyu mubyeyi avuga ko nta nyandiko yahawe imusaba gukuraho inyubako mbere yo gusenywa, ndetse avuga ko hari abantu bamwifuzagaho amafaranga kugira ngo ibikorwa byo gusenya bihagarare, ariko akanga kuyatanga.

Nyuma y’ibyabaye, yavuze ko yitabaje Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena, aho ategereje igisubizo ndetse n’uruzinduko yari yabijejwe.Ababyeyi barerera muri iri shuri nabo bagaragaje ko batari bafite amakuru y’uko rizasenywa. Umwe muri bo, Umutoni Francine, yavuze ko iri shuri ryari rifitiye akamaro imiryango myinshi, cyane cyane abatishoboye kubera amafaranga make basabwaga.

Ati: “Iri Shuri ryari rifitiye ababyeyi benshi akamaro kuko amafaranga baduca ari make ugereranyije n’andi mashuri.”Nkuko yabibwiye Umuseke dukesha iyi nkuru.

Abarezi bari basanzwe bakorera muri iri shuri nabo bagaragaje impungenge z’uko bashobora kubura akazi, bavuga ko imishahara bahabwaga ari yo yari ishingiro ry’imibereho y’imiryango yabo.

Ku ruhande rw’Akarere ka Muhanga, Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bizimana Eric, yavuze ko Uwimabera yari yarahawe uruhushya rwo gukoresha inyubako y’igihe gito itarenza imyaka ibiri, ariko ko igihe cyarangiye atubahiriza amabwiriza yo gukuraho izo nyubako.

Yagize ati: “Twamwandikiye amabaruwa atatu tumusaba kuvanaho izo nyubako, arabyanga dufata umwanzuro wo kurisenya.”

INDI NKURU WASOMA :Impamvu nyamakuru yatumye hafatwa umwanzuro wo guca inzoga zirimo izizwi “nk’Ibyuma ?” 

Bizimana yavuze ko inyubako zari zubatswe mu mbaho kandi ko zitari zijyanye n’icyerekezo cy’Umujyi wa Muhanga. Yongeyeho ko Uwimabera ashobora kongera gusaba icyangombwa cyo kubaka mu buryo bujyanye n’amabwiriza.

Akarere kavuga ko abana bigaga muri iri shuri bazashakirwa aho bazakomereza amasomo igihe amashuri azaba atangiye.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow