Impamvu nyamakuru yatumye hafatwa umwanzuro wo guca inzoga zirimo izizwi “nk’Ibyuma ?”

Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo gikomeye cyo gufunga inganda 109 zikora ibinyobwa bisindisha, zirimo izari zizwi cyane nka "ibyuma", inambura izo nganda uburenganzira bwo gukora, Ese ni iki cyatumye Guverinoma y'u Rwanda ifata uyu mwanzuro ukomeye?

Aug 4, 2026 - 08:25
Aug 4, 2026 - 09:08
 0
Impamvu nyamakuru yatumye hafatwa umwanzuro wo guca inzoga zirimo izizwi “nk’Ibyuma ?”

Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo gikomeye cyo gufunga inganda 109 zikora ibinyobwa bisindisha, zirimo izari zizwi cyane nka "ibyuma", inambura izo nganda uburenganzira bwo gukora, ndetse itegeka ko inzoga zose zakozwe na zo zihita zivanwa ku isoko mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage.

Icyemezo cyatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), cyasabye abakora, abatumiza, abakwirakwiza, abacuruza n’abaguzi guhagarika ibikorwa byose bifitanye isano n’ibinyobwa byakorewe muri izo nganda.

Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma (OGS) byasobanuye ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’igenzura ryimbitse ryagaragaje ko zimwe muri izo nganda zarenze ku mabwiriza agenga ubuziranenge n’umutekano w’ibinyobwa.

Mu byasuzumwe harimo niba inganda zifite ibyangombwa byemewe, niba zikorera ahantu hagenwe kandi hemejwe, niba zifite abakozi babifitiye ubumenyi, ndetse n’uko zubahiriza amabwiriza agenga Ikimenyetso cy’Ubuziranenge (S-Mark).

Hanarebwe niba zikoresha ibikoresho byemewe, zifite isuku ihagije, zikurikiza ibipimo byemewe mu gukora ibinyobwa, zibipfunyika mu macupa yabugenewe kandi zikagira inyandiko zigaragaza imikorere yazo.

INDI NKURU WASOMA :  Umugabo arakekwaho kwica umubyeyi w'abana babiri amunize

Guverinoma yavuze ko igenzura rikomeje no ku zindi nganda zikora ibinyobwa bisembuye, hagamijwe kwemeza ko ibyo zishyira ku isoko byujuje ubuziranenge kandi bitabangamira ubuzima bw’abaturage.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko mu nzoga zapimwe hari izagaragayemo urugero rwa alukolo ruri hejuru cyane, ndetse zimwe zigera kuri 90%, ibintu yavuze ko biteje impungenge zikomeye.

Yagize ati: "Twari dusanzwe dufite ikibazo cy’inzoga zisanzwe, ariko ubu haje ikirenzeho. Hari izo twapimye dusanga zifite alukolo igera kuri 90%. Izo ni zo abantu bita ‘ibyuma’. Mu gihe inzoga zisanzwe zishobora kuba zifite dogere ya 5%, izo zo ziba ziri kuri 40%, 50% cyangwa zikanagera kuri 90%, bikaba bishobora gushyira ubuzima bw’abazinywa mu kaga gakomeye."Nkuko yabibwiye Radio 1.

Yakomeje avuga ko izi nzoga zifite ubushobozi bwo kwangiza umubiri mu buryo bwihuse, ari yo mpamvu hakenewe ingamba zikomeye zo kuzirwanya no kurinda ubuzima bw’Abaturarwanda.

Hagati aho, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwamaze guta muri yombi abantu 50 bakekwaho gukwirakwiza ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge cyangwa bishobora guhumanya ubuzima bw’abantu.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow