Icyongereza cya Perezida wa Liberia, Boakai cyatangaje Donald Trump - Amashusho
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Donald Trump wakiriye muri Amerika Abaperezida batanu bo muri Afurika yatangajwe n'imivugire y'ururimi rw'Icyongereza cya Perezida wa Liberia, Joseph Boakai.
Hari ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 09 Nyakanga 2025 ubwo Perezida wa Liberia, Joseph Boakai yaramaze gusoreza ku ijambo rivuga ko igihugu cye gishaka imikoranire n'Amerika mu bijyanye n'umutekano mu gace giherereyemo, Trump asubirana ijambo amushimira Icyongereza.
Ati:"Urakoze cyane kuri icyo Cyongereza cyiza uvuga. Wacyigihe he? ... Liberia? ..."
Boakai amusubiza ko ariho yacyigiye. Ati:"Yego Banyakubahwa!"
Donald Trump ati:"Ni byiza cyane, uvuga neza Icyongereza."
Iyo nama yatumijwe na Perezida Donald Trump yitabiriwe n'Abaperezida batanu bayobora ibihugu byo mu Burengerazuba bw'Afurika. Ubwo abari yo ni uyobora Liberia, Gabon, Senegali, Guinea Bissau, n'uyobora Mauritania.
Kanda hano urebe uko Perezida wa Liberia, Boakai yashimiwe na Trump ko azi kuvuga neza Icyongereza n'uko byakiriwe
What's Your Reaction?










