Elon Musk yahamirije Isi ko yakoze igikoresho gifasha ufite ubumuga bwo kutabona kubona

Umuherwe wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Elon Musk yakoze utwuma tuzajya twambarwa n'abafite cyangwa se abavukanye ubumuga bwo kutabona bakabasha kubona.

May 14, 2025 - 20:30
May 14, 2025 - 20:45
 0
Elon Musk yahamirije Isi ko yakoze igikoresho gifasha ufite ubumuga bwo kutabona kubona

Elon Musk abicishije muri kompanyi ye yitwa “Neuralink” yakoze utwuma "Blindsights" twifashishwa mu guhumura abahumye bakongera bakabona, ndetse n'utarigeze abona akabona ibintu bitandukanye nk'uko bihamywa n'ubushakashatsi bwakorewe ku nkende.

Uyu muherwe Elon Musk yaciye ku rubuga rwa X asobanura ko utwo twuma twiswe "Blindsights" dukoze nk'amadarubindi [lunettes] ndetse umuntu atwambara nk'uyambaye. Bijyanye n'ubushobozi bwatwo tuzajya tubasha kuvugurura ijisho tugeze amakuru ku bwonko dutume ribona neza.

Nyuma y'imyaka ikigo "Neuralink" cyigerageza utwumwa tuzajya dufasha abantu kubona, cyahamije ko ntacyo dutwaye ndetse tuzaza dusubiza ibibazo byinshi byaburiwe ibisubizo mu binyejana byashize.  

Tuzajya dufasha abantu kubona biciye mu buryo dukoranye ubuhanga bugenda bukagera ku bwonko bugakosora igituma umuntu atabona, ubundi akaba mutaraga akabasha kubona.

Ibyo babihamije nyuma yo gutsinda igerageza ryakorewe ku nkende. Mu minsi yashize batwambitse inkende zitumarana igihe, nyuma basanze nta kibazo zagize, zitajijishijwe ngo zigonge ibiti ahubwo zari zarebye neza.

Elon Musk ari gushyira imbaraga mu bijyanye no kuzamura ubwenge bw'ubukorano hahangwa byinshi mu ikoranabuhanga, yoroshya n'akazi k'abatari bake biciye mu kubahangira porogaramu z'amashakiro n'amarobo (robot).

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow