Mu gihe benshi bitegura Noheli hari ibihugu kwizihiza uyu munsi bihanirwa
Mu mpera z'umwaka henshi ku Isi, ku itariki 25 Ukuboza hizihizwa umunsi mukuru wa Noheli Abakristo bo banafata nk'umunsi wo kwizihiza ivuka rya Yezu/Yesu Kristo.
Uyu munsi wizihizwa cyane by'akarusho mu bihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi, ahanakomotse ubukristo gusa no bice bimwe birimo na Afurika, urizihizwa. Ariko na none n'ubwo bimeze bitya hari ibihugu bimwe cyane byiganjemo ibigendera ku mahame ya Kisilamu, aho kwizihiza uyu munsi bigira n'amategeko abihana.
Dore urutonde rw'ibi bihugu 10 kwizihiza uyu munsi bifite n'amategeko abihanira:
1.Saudi Arabia
2.Afghanistan
3.Iran
4.Iraq
5.Yemen
6.Somalia
7.Brunei
8.North Korea
9.Bhutan
10.Libya
Hari ibindi bihugu kandi birimo nk'Ubushinwa, Algeria, na Tunisia, ho hatari amategeko ahamye ahana uwawizihije ariko ukaba utahabwa agaciro cyane.
Igiti cya Noheli (Ikirugu) bimwe muri ibi bihugu uwo gisanganwe arahanwa
What's Your Reaction?










