Umugore wa Barack Obama, Michelle Obama yahaye gasopu abamutandukanya n'umugabo we
Umugore w'uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Barack Obama, Michelle Obama yavuze ko atigeze atandukana n'umugabo we, Barack Obama, ahubwo ababivuga batazi ingamba ze.
Michelle Obama warushinze n'uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Barack Obama, wari umaze igihe avugwaho gutandukana n'umugabo we kubera batakigaragara bari kumwe mu ruhame, we yavuze ko ibyo bavuga ari ibinyoma.
Hashize iminsi bivugwa ko Barack Obama atakibana n'umugore we, Michelle Obama, dore ko hari ibyabaye Barack Obama akabyitabira ari wenyine.
Muri Mutarama 2025, Barack Obama yitabiriye ari wenyine ibirori by’irahizwa rya Perezida Donald Trump. Yagaragaye kandi ari wenyine mu ishyingurwa ry'uwahoze ari Perezida w'Amerika, Jimmy Carter. Ibyo bikorwa bikomeye Michelle Obama atitabiriye byatije umurindi abavugaga ko batandukanye.
Cyera kabaye, mu kiganiro 'podcast' cyitwa "Work in Progress" gikorwa na Sophia Bush, Michelle Obama yahamije ko atigeze atandukana n'umugabo we, Barack Obama ahubwo byatewe na gahunda ze.
Yagize ati:"Iki ni igihe cyo kumenya neza ingengabihe yanjye bwite nk'umugore ukuze."
"Abantu ntabwo bemeye ko nifatiye icyemezo cyanjye ubwanjye, ahubwo batekereje ko njye n'umugabo wanjye turi mu bihe byo kwaka gatanya. Nta mwuka mubi dufitanye."
Michelle Obama yahamije ko yakoze ikimunyura yirengagiza icyo abantu bashakaga ko akora.
Yagize ati:"Nafashe umwanzuro wo gukora icyinyura cyane kurusha ibindi. Ntabwo cyari icyo abantu bashakaga ko nkora."
Michelle Obama yitangiye uko kuri nyuma y'igihe nta we muri bo uvuga ku byabavugwagaho ko urukundo rwabo rwajemo agatotsi.
Ku rundi ruhande, hari ibindi bikorwa bakoze bahamya urwo bakundana. Ku munsi w'abakundana (Saint Valentin) muri Gashyantare 2025, basangije abakoresha imbuga nkoranyambaga amagambo yuzuyemo urwo bakundana.
Mu kwezi kandi k'Ukwakira 2024 Michelle Obama na Barack Obama bizihije isabukuru y'imyaka 32 bamaze barushinze.
What's Your Reaction?










