Miss Universe: Umunya-Pakistan ageraniwe n'abavuga ko abyibushye cyane

Miss Universe 2025 iri kubera muri Thailand, yasize inkuru nyinshi zirimo kwibasira kw'abakobwa bayitabiriye haba ku bijyanye n'ibara ry'uruhu, imitekerereze ndetse n'imiterere y'umubiri.

Nov 10, 2025 - 16:45
Nov 10, 2025 - 16:50
 0
Miss Universe: Umunya-Pakistan ageraniwe n'abavuga ko abyibushye cyane

Umwe muri aba bakobwa witwa Roma Riaz uhagarariye Pakistan, ntiyorohewe cyane n'abakoresha imbuga nkoranyambaga, bavuga ko abyibushye cyane birenze iby'umukobwa wagahatanye mu irushanwa ry'ubwiza.

Roma Riaz ni umukobwa wakuriye mu Bwongereza gusa akaba akomoka ku babyeyi bo muri Pakistan, ndetse akaba yaratowe nka Miss Universe 2025 muri iki gihugu cy'ababyeyi be.

Roma Riaz ntiyorohewe n'abavuga ko abyibushye cyane 

Uyu mukobwa ubusanzwe avuka mu muryango w'abakristo, mu gihe iwabo muri Pakistan hatari n'umubare munini wabo. Bamwe mu banya-Pakistan bari kuvuga ko uruhu rwe rudasa n'urwabo ndetse n'uburanga atari ubw'umukobwa ukomoka muri iki gihugu.

Uretse aba kandi abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga nabo bari gukomeza bakwirakwiza ubutumwa bwerekana ko Roma Riaz abyibushye cyane bityo atagakwiye kuba ahatanye mu irushanwa ry'ubwiza.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com