Miss Nishimwe Naomi yatangaje igihe ubukwe bwe buzabera
Miss Nishimwe Naomi wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2020, nyuma yo kwambikwa impeta n'umukunzi we Michael Tesfay yatangaje ko ubukwe bwabo buzaba mu kwezi ku Ukuboza 2024.
Nishimwe Naomi ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda ubwo yari umutumirwa mu makuru, atangaza ko mu kwezi k'Ukuboza 2024 aribwo we n'umukunzi we Michael Tesfay bazakora ubukwe bakiyemeza kubana nk'umugore n'umugabo.
Ibi yabitangaje mu gihe urukundo rwabo usanga rwishimiwe na benshi bababwira ko babashyigikiye. Ndetse nyuma y'uko uyu musore amwambitse impeta abantu batangiye kugenda bamubaza igihe ubukwe bwabo buzabera.
Naomi yambitswe impeta n'umukunzi we mu ijoro ryo ku wa 01 Mutarama 2024 gusa nibwo byabaye avuga ko atariyakira neza ko yambitswe impeta ngo abe yabyiyumvisha neza, kuko biri mu bintu byamushimishije dore ko yabanje gukeka ko azambikwa impeta kuri Noheli agatungurwa n'uko bitabaye ahubwo akamutungura mu ijoro ryo ku 01 Mutarama 2024.
Akomeza avuga ko Michael ari umusore ugira ikinyabupfura, ukunda Imana, ucisha bugufi ndetse umukunda ku buryo we abona atameze nk'abandi basore bose.
Naomi yavuze ko kandi imiryango yabo yombi iri mu myiteguro y'ubu bukwe bwabo buzaba mu kwezi ku Ukuboza.
What's Your Reaction?








