Minisitiri Utumatwishima yanenze Bad Rama wibasiye ubuyobozi bw’u Rwanda

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yanenze imyitwarire ya Mupende Ramadhan uzwi nka Bad Rama, nyuma ya Live yakoze ku rubuga rwa Instagram irimo amagambo yanenze ubuyobozi bw’u Rwanda.

Feb 23, 2026 - 12:31
Feb 23, 2026 - 12:49
 0
Minisitiri Utumatwishima yanenze Bad Rama wibasiye ubuyobozi bw’u Rwanda

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri Utumatwishima yavuze ko amagambo nk’ayo atari yo nzira yo kugera ku nyungu za politiki cyangwa gushaka ibyangombwa byo gutura mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

Ati: “Iriya Live nanjye nayibonye. Ibinyoma no kubahuka abayobozi bacu si byo bikora politike. Si nayo nzira ikwiye yo kubona ibyangombwa muri West. Iyo ubikoze, abaturage turakwamagana.”

Bad Rama yakoze iyi Live imara amasaha arenga abiri, agaragaza amarangamutima akomeye, aho hari n’igihe yarize. Hari abamushyigikiye, mu gihe abandi banenze amagambo ye bavuga ko atari akwiye gutangazwa ku mugaragaro.May be an image of one or more people and text that says '7 m/ TH. ANI N M HEMANE ©2018IGIHE © 2018 IGIHE'

Ibi byongeye kugaragaza uruhare runini rw’imbuga nkoranyambaga mu gutuma abantu batanga ibitekerezo byabo, ariko nanone bikibutsa ko bisaba kwitwararika, cyane cyane ku bantu bazwi bagira ingaruka ku bandi.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow