Menya umuntu muremure ku Isi mu mwaka wa 2025

Umunya-Turkey, Sultan Kösen ni we uyoboye abandi bakiriho mu burebure nk' uko byemejwe na Guinness World Records.

Jul 29, 2025 - 18:19
Jul 29, 2025 - 18:26
 0
Menya umuntu muremure ku Isi mu mwaka wa 2025

Buri muntu ku Isi umupimye wasanga afite indeshyo ye. Hari abafatwa nk' abagufi cyangwa se barebare bitewe n'uko bareshya.

Umunya-Turkey, Sultan Kösen afatwa nk' umuntu muremure ku Isi dore ko afite metero ebyiri (2) na santimetero 51, mu bipimo bye byafashwe muri Mata 2025. 

Ni muremure nk' uko bigaragarira abamureba n'iyo ahagararanye n'abandi bantu ubona abasumba bakitabaza inzego.

Sultan Kosen ni inde?

Ni umugabo wo mu gihugu cya Turkey wavutse ku itariki 10 Ukuboza 1982 avukira mu gihugu cya Turkey, yavukiye mu muryango w’abantu bakunda kuba barebare.

Guiness World Records ivuga ko mu mwaka wa 2009 ariho yapimwe basanga arengeje metero ebyiri none ubu ni we muntu wa mbere muremure ku Isi.

Muri uwo mwaka yatangiye guhabwa imiti igabanya gukomeza gukura kwe kuko babonaga uburebure bwe buzamuteza ibibazo. Ubu afite metero ebyiri (2) na santimetero 51.

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow