Menya ibyihariye ku gitaramo Tenge Tenge na Ghetto Kids bazahuriramo muri Nigeria

Umwana umenyerewe mu mashusho magufi asekeje kuri TikTok uzwi nka Tenge Tenge n'ababyinnyi bazwi nka Ghetto Kids bari mu myiteguro yo gutaramira muri Nigeria, aho bazahurira n'abandi bana baho bafite impano yo gususurutsa.

Jul 21, 2024 - 07:12
Jul 21, 2024 - 15:06
 0
Menya ibyihariye ku gitaramo Tenge Tenge na Ghetto Kids bazahuriramo muri Nigeria

Abana bo mu gihugu cya Uganda barimo umaze iminsi abica bigacika ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri TikTok, Saad Ssozi uzwi nka Tenge Tenge n'ababyinnyi bitwa Ghetto Kids bazahurira mu gitaramo na bagenzi babo bo mu gihugu cya Nigeria barimo Emanuella na Malaka. Cyizaba ku wa 27 Nyakanga 2024, cyibere mu gihugu cya Nigeria.

Iki gitaramo cyigamije kwerekana impano zidasanzwe z'abana b'Abanyafurika. Hari abamamaye bifashishije imbuga nkoranyambaga zirimo TikTok, abandi bamamara kubera ibyo berekanye imbere y'abantu.

Amakuru amaze kujya hanze y'iki gitaramo agaragaza ko cyizaba ku wa 27 Nyakanga 2024, cyibere muri hoteli yitwa Federal Palace Hotel iherereye mu gace ka Victoria Island mu mujyi wa Lagos muri Nigeria.

Dore bamwe mu bazataramamo n'uburyo  bamamayemo

Tenge Tenge 

Amazina ye bwite ni Saad Ssozi akaba afite imyaka 13, amaze kumenyekana ku rubuga rwa TikTok nka Tenge Tenge kubera amashusho ye magufi yamamaye kuri urwo rubuga asubiramo 'Tenge Tenge.'

Icyatanganje abantu ni ukuntu aba yegereza amaso ye, akongera akajya kure ya kamera, ukabona amaso ye ari kuba manini cyane akongera akaba mato, byose bikaba asubiramo 'Tenge Tenge.'

Ayo mashusho yamuzamuriye ubwamamare, akaba akubutse muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, i Dubai, aho yari yarajyanywe no kwamamariza kimwe mu bigo byaho bicuruza ibikoresho by'ikoranabuhanga birimo telefone.

The Ghetto Kids 

Itsinda ry'abana b'ababyinnyi 'Ghetto Kids' cyangwa se 'Triplets Ghetto Kids ' ryo mu gihugu cya Uganda, rizataramira abazakurikira icyo gitaramo.

Ni itsinda rifite amateka maremare, abana bahuriyemo ni abahurijwe hamwe mu kigo bakuwe ku muhanda, biga icyo bajya bakora igihe batagiye ku ishuri, abenshi bahurira mu kubyina none birabatunze.

Aba bana bamaze kubaka ibigwi mu kubyina; bagaragaye mu mashusho y'indirimbo 'Unforgettable' ya French Montana, banabyinnye mu mikino ya nyuma y'Igikombe cy' Isi cyabereye muri Qatar mu mpera z'umwaka wa 2022. 

Mu mwaka wa 2023 bitabiriye irushanwa ry'abanyempano ryo mu Bwongereza rizwi nka Britain's Got Talent, muri Mutarama 2024 bagarukiye muri 1/2 cy' iryo muri Amerika rizwi nka America's Got Talent.

Makayla Malaka

Uyu ni umunyamuziki umaze kwigarurira imitima ya benshi bitewe n'inganzo ye. Yavutse ku wa 27 Kamena 2012, yabyawe n'umubyeyi wo muri Nigeria undi wo mu Bwongereza. Yamenyekanye mu muziki afite imyaka itandatu.

Amaze gushyira hanze imizingo y'indirimbo (albums) irimo: Eight, Nine, Ten na Eleven.

Iki gitaramo cyizagaragaramo kandi abanyarwenya bo mu gihugu cya Nigeria, barimo Emanuella na Aunty Success.

Bigaragara ko icyo gitaramo cyizataramamo abana bafite impano zo gususurutsa abantu. Ni umwanya mwiza wo kubahuza n'abafana babo no kubereka ko ejo habo ari heza.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow