Madagascar irimo: Ibirwa 5 binini ku Isi
Hirya no hino ku Isi hari inyanja n'izindi nzuzi zitandukanye zirimo ibirwa bifite ubuso bunini ariko hari ibinini cyane kurusha ibindi ku Isi ari na byo mugiye kugezwaho.
Ubutaka bwigiye hejuru y'amazi bukaba buzengurutswe na yo, yaba ay'inyanja cyangwa se ay'ikiyaga bwitwa ikirwa. Mu nyanja ni ho hakunda kuba ibirwa bifite ubuso bunini cyane kurusha ibindi bigaragara kuri uyu mubumbe utuwe n'abarenga miliyari 8.
Igisubizo.com cyigiye kukugezaho ibirwa binini cyane ku Isi kurusha ibindi nk'uko byakozweho ubushakashatsi na Weforum.org na Textbook.com.
Dore ibirwa 5 binini ku Isi:
- Greenland
Greenland ni ikirwa cyifata nk'igihugu gifite ubuyobozi bwacyo ariko cyibarizwa ku bwami bwa Denmark ku mugabane w'i Burayi. Gifite ubuso bungana na miliyoni 1,166,086 km².
2. New Guinea
Ni ikirwa giherereye ku mu majyaruguru y'umugabane wa Australia ku gihugu cya Indonesia & Papua New Guinea. Iki kirwa gifite ubuso bungana n'ibihumbi 785,753 km².
3. Borneo
Ni ikirwa giherereye ku gihugu cya Indonesia, Malaysia, Brunei ku mugabane w'Aziya. Gifite ubuso bungana n'ibihumbi 748,168 km².
4. Madagascar
Madagascar ni ikirwa ariko kizwi nk'igihugu cyo muri Afurika giherereye mu nyanja y'Abahinde mu burasirazuba bw'amajyepfo y'umugabane w'Afurika hafi y'ibihungu nka Mozambique n'Afurika y'Epfo. Iki gihugu gifite ubuso bungana n'ibihumbi 587,041 km².
5. Baffin Island
Ni ikirwa gihereye ku gihugu cya Canada muri Amerika y'Amajyaruguru. Iki kirwa gifite ubuso bungana n'ibihumbi 507,451 km².
What's Your Reaction?










