AGRA yamuritse igenemigambi ry'imyaka 5 rigamije kuzahura ubuhinzi mu Rwanda

Abakora mu rwego rw'ubuhinzi basanga kongerera ubushobozi ibigo bito n'ibiciriritse bikora muri uru rwego ari kimwe mu bisubizo byafasha kuzamura umuhinzi, kuzamura umusaruro ndetse no gukemura ikibazo cy'amasoko kumusaruro wabonetse n'ikibazo cy'inguzanyo gikunze kuba ingorabahizi muri uru rwego. Ibi byagarutsweho ubwo Umuryango uharanira kuvugurura no guteza imbere ubuhinzi muri Africa (AGRA) kuri uyu wa Mbere wamurikaga igenamigambi ry'imyaka itanu guhera muri 2023-2027 rigamije kuzamura ubuhinzi mu Rwanda.

Aug 15, 2023 - 19:43
 0
AGRA yamuritse igenemigambi ry'imyaka 5 rigamije kuzahura ubuhinzi mu Rwanda
By'umwihariko muri iri genamigambi uyu muryango urateganya gushishikariza no gushyigikira urubyiruko rufite imishinga mu buhunzi, ndetse no kubaka ubushobozi bw'ibigo bito n'ibiciriritse bikorera muri uru rwego, umuyobozi uhagarariye AGRA mu Rwanda Ndagijimana Jean Pierre avuga ko iyi gahunda igamije kuzamura umuhinzi.
Ministiri w'Inganda n'ubucuruzi Jean Chrysostome Ngabitsinze ashimangira ko kugira ngo amasoko aboneke nk'uko byifuzwa bigomba kujyana n'ubushobozi ndetse n'ubuziranenge bw'ibiribwa bijyanwa kuri ayo masoko.
Kubufatanye n'uyu muryango AGRA urwego rw'ubuhinzi rwagiye rugaragaza impinduka harimo nko kuba mbere u Rwanda rwarakuraga toni zirenze 3000 z'imbuto hanze y'igihugu ariko ubu imbuto z'umwimerere zikaba zikorerwa mu gihugu, abahinzi bakoresha imbuto nziza bavuye hagati ya 12-15% bigera kuri 35% muri 2020.
Ministri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr. Ildephonse Musafiri avuga ko bagamije guteza imbere ubuhinzi bw'umwuga bityo iyi gahunda izabafasha gushyira mu bikorwa gahunda leta isanganwe zo guteza imbere ubuhinzi.
Hailemariam Desalegn wahoze ari Ministri w'Intebe wa Ethiopia ndetse ubu akaba ari n’umuyobozi w’inama y’ubuyobozi bwa AGRA avuga ko nubwo hari ibyagezweho mu gihe uyu muryango umaze ukorera mu Rwanda hagikenewe izindi ngamba mu kuzamura ubuhinzi.
Umuryango AGRA watangiye gukorera mu Rwanda muri 2006, biteganyijwe ko muri iri genamigambi ry'imyaka itanu uyu muryango uzongerera ubushobozi ibigo 500 bikora ubucuruzi bushingiye ku bikomoka mu buhinzi, gutanga imirimo (create dignifying work opportunities) muri uru rwego ku rubyiruko rugera ku 132,000, kugera ku bahinzi bato bagera kuri 1,500,000 ndetse no kongera ishoramari muri uru rwego rikava kuri miliyari 20Frw zikagera kuri milliyari zikabakaba 60Frw.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow