LIVE: Meteo Rwanda iremye agatima abo muri MTN Iwacu Muzika Festival bahabuwe n’imvura
Iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika Festival 2024 rirakomereza mu Karere ka Huye karamutsemo ikibunda.
Mu gihe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 05 Ukwakira 2024 hateganyijwe ko iryo serukiramuco rikomereza mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, haramutse ikibunda gishobora kubyara imvura ariko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’ikirere [Meteo Rwanda] cyimaze gutangaza ko nta mvura iteganyijwe muri iki gitondo.
Igisubizo.com iramukiye mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye muri Kaminuza y'U Rwanda Ishami rya Huye ahagiye gukomereza iserukiramuco rya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ aho biteganyijwe ko imiryango iza kuba ifunguye Saa Sita z’Amanywa.
Muri aka karere haramutse ikibunda kibuditse ibicu bigaragara ko bishobora gutanga imvura bikaba byavangira abari gutegura iryo serukiramuco ndetse n’abitegura kujyayo bavuye hirya no hino mu gihugu. Bikaba byaba nk’uko byagenze aho baheruka gutaramira mu Karere ka Bugesera.
Gusa ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere cyimaze gutangaza ko nta mvura iteganyijwe mu turere twose tw’igihugu.
Icyo kigo kigize kiti:”Tariki ya 05 Ukwakira 2024 hagati ya Saa 06:00 na Saa 12:00, nta mvura iteganyijwe mu turere twose tw’igihugu. Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 3m/s-6m/s. Igipimo cy’ubushyuhe bwo hasi giteganyijwe mugitondo ni 110C mu Karere ka Nyabihu.”
Biteganyijwe ko haza gutarama abahanzi: Bruce Melodie, Kenny Sol, Ruti Joel, Bushali, Bwiza, Chris Eazy, Danny Nanone na Kenny Edwin. Mu Karere ka Huye hagiye kuba ahantu ha 6 bataramiye.
Mu Karere ka Huye haramutse ikibunda
Icyapa cyamamaza iryo serukiramuco cyiri ku rugo rwa Kaminuza y'U Rwanda Ishami rya Huye
What's Your Reaction?










