Kuva mu 2000 ingo zifite umuriro w'amashanyarazi zavuye munsi ya 2% zigera kuri 85%
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko muri uyu mwaka wa 2025, ingo zigerwaho n’umuriro w’amashanyarazi zigera kuri 85% zivuye munsi ya 2% zariho muri 2000, ivuga ko kandi hari gukorwa ivugururwa ry’ibiciro byayo bitigeze bihinduka kuva mu 2020.
Ibi ni bimwe mu bikubiye mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nzeri 2025.
Ni umwanzuro wa Gatatu mu myanzuro icyenda yibanzweho, uvuga ko "Inama y’Abaminisitiri yasuzumye intambwe imaze guterwa mu gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi, kongera umubare w’ingo zifite umuriro w’amashanyarazi kandi umuriro ukaba ufite ingufu zihagije kandi ntubure."
Ukomeza ugira uti "Ingo zigerwaho n’amashanyarazi zariyongereye zigera kuri 85% mu mwaka wa 2025 mu gihe zari munsi ya 2% mu mwaka wa 2000."
Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri uyu mwanzuro ivuga ko "Kugira ngo intego yo kugeza amashanyarazi kuri buri rugo n’ahantu hose hari ibikorwaremezo by’iterambere izagerweho kandi ibikorwaremezo byayo bikomeze kwitabwaho mu buryo burambye, Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe ko harimo gukorwa ivugururwa ry’ibiciro by’amashanyarazi bitigeze bihinduka kuva mu mwaka wa 2020, nk’imwe mu ngamba zo kwihaza mu bijyanye n’ingufu mu buryo burambye."
Kuva mu 2020, ibiciro bigenderwaho mu kugura umuriro w'amashanyarazi, bigena ko mu nzu zo guturamo, abantu bakoresha umuriro w’amashanyarazi utarengeje Kilowati 15 ku kwezi, bishyura 89 Rwf kuri Kilowati imwe, naho abakoresha iziri hagati ya 15 na 50 bishyura 212 Rwf, naho abakoresha iziri hejuru ya 50 bo bakishyura 249 Rwf kuri Kilowati imwe.
What's Your Reaction?








