Ku munsi w'amavuko we, Nel Ngabo yarase amashimwe Perezida Paul Kagame

Umuhanzi Nel Ngabo yizihije umunsi w'amavuko we arata amashimwe Perezida Paul Kagame wamugabiye inka.

Aug 7, 2024 - 16:39
Aug 8, 2024 - 10:16
 0
Ku munsi w'amavuko we, Nel Ngabo yarase amashimwe Perezida Paul Kagame

Ku wa 07 Kanama, nibwo umuhanzi nyarwanda Rwangabo Nelson uzwi mu muziki nka Nel Ngabo, yagize umunsi w'amavuko we. Ni umunsi yizihije ashimira Perezida Paul Kagame uherutse kumugabira inka, akaba ari na wo munsi yayishyikirijweho.

Nel Ngabo ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi 'Kina Music' yagabiwe inka ku wa 14 Nyakanga, ubwo abahanzi batuye mu Karumuna mu karere ka Bugesera barimo Butera Knowless, Tom Crose, Ishimwe Karake Clement, na Platin P, batumirwaga mu rugo rwa Perezida Paul Kagame. Bakiriwe na Perezida Paul Kagame ndetse na Madamu we Jeannette Kagame, baraganiriye, baratarama ndetse anabagabira inka.

Ni ibintu byashimishije abo bahanzi, buri umwe aca ku mbuga nkoranyambaga aramushimira kuba yabatumiye akanabagabira. Mu gihe Nel Ngabo yarimo kwizihiza umunsi we w'amavuko, yazirikanye iyo mpano ashimira Perezida Paul Kagame.

Ni umunsi kandi wahuriranye nuko abo bahanzi bombi bashyikirijwe izo nka.

Amafoto yashyize ku rubuga rwa Instagram, amugaragaza ahagaze mu rwuri rw'inka, ari imbere yazo, ubundi agira ati:"Ni impano nziza wakwifuza ku munsi wawe w'amavuko. Rudasumbwa wangabiye Inzirakurutwa twataramye, Perezida Paul Kagame."

Nel Ngabo ni umwe mu bahanzi bagaragaye mu bikorwa byo kwamamaza Umukandida watanzwe n'Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame, akaba yarakoze n'indirimbo irata ibikorwa bya Perezida Paul Kagame yitwa 'Nywe PK24.' Perezida Paul Kagame ni we watsinze amatora ku majwi 99.18%.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow