Killaman yiyemeje guhindurira ubuzima Nyagahene

Nyagahene umaze iminsi mu itangazamakuru avuga ko abayeho ubuzima bubi, byahagurukije Killaman yiyemeza kumushaka akamuhindurira ubuzima.

Sep 4, 2024 - 11:58
Sep 4, 2024 - 12:38
 0
Killaman yiyemeje guhindurira ubuzima Nyagahene

Umukinnyi wa filime nyarwanda, Killaman yahamije ko agiye gushaka ndetse agafasha umunyabigwi muri filime nyarwanda wagacishijeho mu myaka yatambutse, Nyagahene, umaze iminsi yumvikana mu itangazamakuru ahamya ko akennye akeneye abamuha ubufasha.

Hari amashusho akomeje guherekanywa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Nyagahene wamamaye muri filime 'Haranira kubaho,' afite agahinda, yumvikanisha ko abayeho mu buzima bubi.

Muri ayo mashusho agira ati:"Ndakennye, ni yo mpamvu ubonye ndi kurira kuri camera, kandi kuri njyewe ntabwo bisanzwe, hari abantu bashobora kumfasha. Ntubona ko nambaye ibirenge, naje n'amaguru, nta nkweto mfite [...] ndebera imyenda nambaye: mfite ipantalo imwe kandi yacitse, aka gapira n'isengeri nambayemo imbere gusa! Nta yindi myenda ngira![...]Ngize amahirwe mpura nawe, nyaboneka umfashe!"

Nyuma y'ibyo, umwe mu bakinnyi bagezweho muri sinema nyarwanda, Killaman yaciye ku rubuga rwa Instagram agaragaza ko ayo mashusho yayabonye ahita avuga ko agiye gushaka ukuntu yamufasha.

Yashimangiye ko Nyagahene ari umunyabigwi muri sinema kandi abantu benshi bakuze bamukunda, agaragaza kandi ko bitagakwiye ko akena kandi yarakuze amukunda.

Yagize ati:"Mumunshakire amateka ahinduke! Ntibyagakwiye nk'umuntu twakuze dufana."

Killaman akomeje gukora filime zitandukanye zisusurutsa Abanyarwanda n'abanyamahanga. Ni we nyiri Killaman Empire na Bigmind Empire, ni imbuga ngari zizamurirwamo abakinnyi ba filime zikamuha n'agatubutse.

Nyagahene amaze iminsi ashakirwa ubufasha ku mbuga nkoranyambaga

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow