Iki kiganiro yagitanze ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 08 Ugushyingo, aho yari ku meza amwe n’umujyanama w’abahanzi, Muyoboke Alex, umunyamakurukazi, Mutesi Scovia n’abandi. Abanyeshuri baganiriye na Igisubizo.com bavuga ko inama yabahaye bungukiyemo byinshi birimo kudapfusha ubusa ubushobozi.
The Ben yari amaze imyaka igera kuri 15 atagera mu nyubako ya ‘Main Auditorium,’ yatangiye ashima abo banyeshuri bitabiriye ibyo biganiro.
Ati:”Ntewe ishema no kuba ndi imbere yanyu. Ubutumwa nabaha, ni ukumenya gukoresha umwanya mufite mugakoresha ubushobozi mufite. Hari imvugo igira iti: Kuba wajya gukora ukaba uri mu kazi cyangwa se aho wakagombye kuba uri, biruta kugira ubushobozi (ukaba uri umuhanga) bwo gukora ariko ntubukoreshe; ntube aho wakagombye kuba uri. Mwe kuba mwaje ku ishuri ni byiza mwaje gukora muruta utaje (udahari) kuko ari gupfusha ubusa ubushobozi afite.”
“Iyo wize ugira imico myiza, igufasha kuba neza mu muryango mugari. Witeza imbere biciye mu kuzirikana ibyo wigiye mu ishuri cyangwa se mu ngendo nk’izi. Ni yo mpamvu kwitabira ibiganiro nk’ibi bifite akamaro gakomeye cyane. Ubwo uhari, uzaba uhari n’igihe bazagukenera bakubone bitume baguteza imbere.”
Uyu muhanzi wahiriwe n’umuziki bikaba bitumye amara imyaka irenga 16 awukora ari nako awusaruramo atari make, yakomeje ashimangira ko ikinyabupfura ari umuyobozi mwiza. Aboneraho n’umwanya wo kubwiriza abari baraho kutemerera icyabahagarikira inzozi.
Ati:”Nashimangira ko kugira ikinyabupfura ari cyo kintu kiza imbere kubera ko Isi irimo ibica ntege bitandukanye, ariko iyo ufite ikinyabupfura kirakuyobora ugatsinda icyakwitambika mu nzira.”
“Ntihagire uzatuma ahagarika intumbero zawe.”
Bamwe mu banyeshuri baganiriye na Igisubizo.com bagarutse ku byo bungukiyemo birimo kugira ikinyabupfura n’intumbero zihamye.
Uwitwa Gilbert Murenzi wiga mu mwaka wa gatatu ‘Imiyoborere’ yagize ati:”Ni byo muri iki gihe duhura n’abaduca intege benshi ngo ibyo twiga ntaho bizatugeza, ibyo dukora nta kamaro ariko anyigishije guhamya intumbero zanjye no kwigira kubihangiye imirimo nkaba nanjye naba ndi mu mwanya ukwiye wo kwiteza imbere.”
Undi munyeshuri wo muri iyi kaminuza witwa Mutoni Alice yagize ati:”Ikintu The Ben yagarutseho kijyanye n’ikinyabupfura ni ingenzi kuko umuntu ufite ikinyabupfura nta hantu atagera. Nanjye ngomba gukomeza kukizirikana.”
“Abakobwa duhura n’abantu benshi batwicira inzozi, ngomba gukomeza kuzizirikana, sinemerere uwazihagarika. Nanjye kandi nzakomeza kubibwira n’abandi.”
Iyo nama ya ‘Career Summit’ ibaye ku nshuro ya gatatu, ihugura abanyeshuri ibereka amahirwe ahari yabafasha kwihangira imirimo.
The Ben yagiriye inama abanyeshuri yo gukoresha neza ubushobozi bafite