Kamala Harris na Donald Trump batumye Cardi B na Elon Musk batongana
Muri Amerika ibyamamare birimo Cardi B na Elon Musk byakozanyijeho kubera abakandida ku mwanya wa Perezida bishyigikiye.
Umuraperikazi, Cardi B wagaragaje ko ashyigikiye Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Kamala Harris uri kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu, yabwije ukuri umuherwe Elon Musk wamwise igipupe kivuga ibyo cyahawe.
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 01 Ugushyingo 2024, Cardi B yagaragaye yagiye gushyigikira Kamala Harris, anahabwa umwanya atambutsa ijambo rishyigikira uwo mugore, akangurira Abanyamerika bose kumutora. Imbwirwaruhame ye yari yayanditse muri telefone, birumvikana yatambutsaga ibyo yasomaga muri yo.
Ibyo byatumye Elon Musk ushyigikiye Donald Trump aca ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter) avuga ko Cardi B ari igipupe cyivuga ibyo cyahawe. Ati:”Ni igipupe cyangwa se irobo idashobora kuvuga itahawe ibyo itangaza.”
Cardi B wakunzwe mu ndirimbo ‘Girls Like You’ na we yahise anyarukira kuri urwo rubuga amusubizanya amagambo atyaye.
Ati:”Ndi umukobwa wabyawe n’abimukira bakoraga cyane kugira ngo babone icyo bangaburira. Navuye mu bukene, ndi umusaruro w’ibyabaye bikurwanya […] ariko ikibazo ntacyo ubiziho.”
Ibyamamare byinshi byo muri Amerika birimo Lebron James, Beyonce, Kelly Rowland na Usher Raymond bishyigikiye Kamala Harris. Donald Trump we ashyigikiwe n’abamamaye bake barimo Elon Musk.
Uyu mugabo ari gukoresha imbaraga zose kugira ngo Donald Trump azatsinde amatora azaba ku wa 05 Ugushyingo 2024.
What's Your Reaction?










