Iyo bikuze agaragara nk' utwite: Ibyo wamenya ku ndwara y'ibibyimba bifata abagore muri nyababyeyi

Ibibyimba bifata abagore muri nyababyeyi bizwi nka "Uterine Fibroids" bishobora kwibera mu mugore atabizi bikajya bimuteza ingaruka za hato hato.

Jul 16, 2025 - 13:23
Jul 16, 2025 - 19:13
 0
Iyo bikuze agaragara nk' utwite: Ibyo wamenya ku ndwara y'ibibyimba bifata abagore muri nyababyeyi

Ibibyimba bifata muri nyababyeyi y'abakobwa cyangwa se abagore "Uterine Fibroids" bikunze kuhaboneka mu gihe umugore ashobora kutwita cyangwa se kubyara. Ibi ariko kandi ntabwo bihita biba intandaro ya kanseri yakwaduka muri nyababyeyi nk' uko bivugwa  n'urubuga rwandika ku makuru ajyanye n'ubuzima, Mayo Clinic.

Ibi bibyimba biratandukana mu ngano yabyo nuko biba binganamo mu mubare. Umuntu ashobora kugiramo ikibyimba kimwe cyangwa se akagiramo byinshi. Hari ibibamo bito hari n'ibikura bikaba binini. Ibyo binini bishobora kumena ingombyi. 

Ibyo biba binini, birakura bikuzura mu nda ibyara ndetse bikegera haruguru umugore cyangwa se umukobwa akagaragara nk'utwite.

Urubuga Mayo Clinic ruvuga ko umugore ashobora kugira ibyo bibyimba ntamenye ko abifite kubera ko akenshi bitamuteza ibibazo mu mubiri. 

Abagore bakunda kubivumburwamo igihe bari gukorerwa isuzuma ku buzima bwabo cyangwa se batwite.

Urubuga Cleveland Clinic ruvuga ko "Uterine Fibroids" nta mpamvu nyirizina ibitera ariko hari ibishobora kuba intandaro yabyo.

  • Kutabyara: abagore batigeze babyara bafite ibyago byinshi byo kubirwara,
  • Igihe bagezemo: Abari hagati y'imyaka 30 na 50 na bo bafite ibyago byinshi byo kubirwara,
  • Kubyibuha; Bavuga ko kubyibuha byongera imisemburo myinshi ya estrogen mu mubiri bikaba byatuma na byo bikura,
  • Kurya inyama cyane; kurya inyama nyinshi, ntarye imboga bituma ibyo bibyimba bikura.


Dore ibimenyetso byabyo:

  • Kuva amaraso menshi igihe cy'imihango n'uburibwe budasanzwe muri icyo gihe,
  • Kumara igihe kinini mu kwezi,
  • Kuribwa muri nyababyeyi, 
  • Kwaguka mu nda, akagira inda nini ukagira ngo aratwite kandi adatwite.

Umugore cyangwa se umukobwa ufite ibyo bimenyetso arasabwa kwegera umuganga bitaramwangiza mu bindi bice by'umubiri.

Ku rundi ruhande, urubuga nhs.uk rutanga inama zo kwirinda kurya kenshi inyama zitukura ahubwo hakaribwa ibyiganjemo imboga n'imbuto. Ikindi kandi akibuka gukora siporo.

Ibyo bibyimba bishobora gukira ariko bijyana n'ingano yabyo, umubare n'aho biherereye. Ibito cyane bitagira ibimenyetso, cyereka byasuzumwe na muganga, ntibishobora kuvurwa ngo bikire burundu.

Ibibyimba bya "Uterine Fibroids" bishobora gufata umugore cyangwa se umukobwa mu gihe ari mu myaka y'uburumbuke

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow