Iragaruka ku gihe cyo gutangira! NESA yitandukanyije n’abihisha mu mutaka wayo bagatangaza ibihuha
Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) cyatangaje ko abantu bakwiye guha agaciro amakuru biherewe na cyo kuko hari abarigutangaza amakuru anyuranye n’ibyo batangaje.
Nyuma y’amakuru yakurikiye ibyatangajwe n’ Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ibizamini n’ Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), avuga ko amashuri abanza n’ayisumbuye atazatangira ku itariki ya 09 Nzeri, ahubwo azatangira ku wa 23 Nzeri, NESA yavuze ko ari ibihuha ikangurira abantu kudaha agaciro amakuru atandukanye n’ayo babatangarije.
Ku mugoroba wo ku wa 21 Kanama, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe inyandiko igaragaraho ikirango cya NESA ivuga ko abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ay’isumbuye bazatangira amasomo ku wa 23 Nzeri, atari ku wa 09 Nzeri nk’uko byari byatangajwe mbere yaho.
Ni bintu bamwe bakiranye ubwuzu kubera kongererwa kw’icyo gihe cy’itangira, ariko abandi barabikemanga.
Mu butumwa iki kigo cyacishije ku rubuga rwa X mugitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Kanama, buhamya ko amashuri abanza n’ayisumbuye azatangira ku wa 09 Nzeri. Byahise bikuraho igihuha cyari cyatangajwe ko azatangira ku wa 23 Nzeri.
Bugira buti:”Amakuru atandukanye n’ibyo twabatangarije ntimuyahe agaciro. Ni ibihuha. Amashuri azatangira tariki ya 09/09/2024. Ingengabihe y’umwaka w’amashuri n’itangazwa ry’amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye murabimenyeshwa vuba.”
Abakoresha urubuga rwa X bakomeje kunenga NESA bavuga ko inyandiko zabo ziri gushyirwa hanze, byoroshye kuzigana kuko nta mukono cyangwa se kasha y’urwo rwego biriho. Ibyo bikomeza gushyira mu rujijo ababibonye ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bakabyemera bagereranyije nuko ibya nyabyo na byo nta mukono wariho, ariko kandi hari n’ababyemera ari uko babanje kubaza urwo rwego.
NESA yemeje ko igihe cyo gutangira amashuri ari ku wa 09 Nzeri 2024
NESA yakanguriye abantu guha agaciro amakuru bahawe n'icyo kigo
What's Your Reaction?










