Intambara ya Iran igiye gutuma hakora ku munwa abantu mbarwa
Ihungabana ry’ikorwa ry’ifumbire n’ibiyigize, rituruka ku ntambara iri mu gace ka Iran, rishobora kugira ingaruka zikomeye ku musaruro w’ibiribwa ku Isi, ndetse rikagira ingaruka zikomeye cyane ku bihugu bikennye.
Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wa sosiyete Yara International, Svein Tore Holsether, wavuze ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwo hagati byahagaritse inzira z’ubwikorezi zinyura mu nyanja ya Hormuz, bikabangamira itangwa ry’ibikoresho by’ingenzi mu buhinzi.
Yagaragaje ko kugeza ubu, umusaruro w’ifumbire ya azote wagabanutseho toni zigera ku bihumbi 500 ku Isi, ibintu bishobora gutuma buri cyumweru amafunguro agera kuri miliyari 10 atari buboneke kubera igabanuka ry’umusaruro w’ubuhinzi.
Mu kiganiro cyihariye yahaye BBC ,Holsether yavuze ko kudakoresha ifumbire ya azote bishobora gutuma umusaruro w’ibihingwa bimwe na bimwe ugabanukaho kugera kuri 50% mu gihembwe cya mbere cy’ihinga, bigashyira abahinzi mu bihe bikomeye.
Yakomeje agaragaza ko abahinzi ku Isi bari guhura n’ibibazo byinshi icyarimwe, birimo izamuka ry’ibiciro bya lisansi ikoreshwa mu mirimo y’ubuhinzi, ibiciro by’ibindi bikoresho byifashishwa mu buhinzi ndetse n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ifumbire, mu gihe ibiciro by’umusaruro wabo bitarazamuka ku kigero gihwanye n’ibi bibazo.
INDI NKURU WASOMA :Amadeni y’u Rwanda ageze kuri 74,8% bya GDP ateje impungenge zikomeye -Impuguke
Imibare igaragaza ko igiciro mpuzamahanga cy’ifumbire kimaze kuzamukaho 80% kuva intambara yatangira, ibintu bishobora gutuma ibihugu bikize birushanwa kugura ibiribwa ku isoko mpuzamahanga, bigasiga ibihugu bikennye bibuze ibyo kurya.
Holsether yihanangirije ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi ko mu gihe byakomeza kugura ibiribwa ku bwinshi, byaba bikura ayo mahirwe ku baturage bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, badashobora guhangana n’ibiciro byo ku rwego rwo hejuru.
Yavuze ko ibi bishobora guteza ibura ry’ibiribwa, izamuka ry’ibiciro ndetse n’inzara mu bice byinshi by’Isi.
What's Your Reaction?










