Indege yakoze impanuka abari bayirimo baburirwa irengero
Muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ahitwa Alabama haguye indege bagiye kurebamo baburamo umuntu. Bakomeje gushakisha abarimo.
Indege yakoreye impanuka muri Alabama yasigiye abaho barangajwe imbere n'abayobozi babuze ayo bacira n'ayo bamira kubera ko iyo ndege yabuzemo abari bayirimo. Ntawe babonye wayiguyemo cyangwa se akiri muzima.
Ni indege nto yo mu bwoko bwa Cessna 182 yakoze impanuka mu mpera z' icyumweru gishize mu ijoro rishyira ku wa 27 Kamena, iyikorera mu gace ka Baldwin County, Alabama nk' uko byahamijwe n'ibitangazamakuru nka NBC News na WKRG News 5.
Umuyobozi Ushinzwe gukumira Ibiza mu gace ka Baldwin, Tom Tyler yavuze ko bahamagawe baraza basanga indege yakoze impanuka, amababa yayo yangiritse, binjiyemo imbere ngo barebe ko babona umuntu baraheba babonamo intebe gusa; nta mugenzi, nta wari uyitwaye, nta n'uwavugwa ko yatabarutse.
Yakomeje avuga ko nta bitaro byigeze bibabwira ko hari umuntu uri kuhivuriza wavuye muri iyo ndege. Byabayobeye aho abari barimo bagiye.
Ubuyobozi bw'ikigo gishinzwe ibijyanye n'ubwikorezi bwo mu kirere, Federal Aviation Administration (FAA) bwatangaje ko bwumvise ibyabaye, bityo baza gusura aho byabereye kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Kamena 2025.
Ni bene ubwo bwoko bw'indege za Cessna 182 yakoreye impanuka i Alabama abari bayirimo barabura, bibera amayobobera abatari bake
What's Your Reaction?










