Imvano y’indirimbo ‘Mbwira’ ya Yampano na Makanyaga yari imaze imyaka itanu

Umunyabigwi mu muziki nyarwanda, Makanyaga Abdul yatunguranye akorana indirimbo ‘Mbwira’ na Yampano ikaba yari imaze imyaka itanu itarasohoka.

Feb 5, 2025 - 21:03
Feb 5, 2025 - 21:24
 0
Imvano y’indirimbo ‘Mbwira’ ya Yampano na Makanyaga yari imaze imyaka itanu

Ku wa 04 Gashyantare 2025 abakunzi b’umuziki nyarwanda batunguwe no kubona Makanyaga akorana indirimbo na Yampano yitwa ‘Mbwira.’ Uyu musore yavuze ko iyo ndirimbo yakomejwe n’ubucuti, bayikoranye mu myaka itanu ishize akaba yaratunguye uwo munyabigwi ayishyira hanze.

Yampano ukunzwe mu ndirimbo; Ngo, Sibyange na Icyomanzi, yabwiye Radio Isibo ko iyo ndirimbo yarayimaranye imyaka itanu.

Ati:”Indirimbo ‘Mbwira’ nayikoranye na Makanyaga Abdul kuko uriya musaza twabaye inshuti cyane ntaramenyekana akajya amfasha. Umubano twagiranye twawubyaje umusaruro tuwukuramo iyo ndirimbo.”

“Twayikoranye mu myaka itanu ishize, nayishyize hanze ku wa 04 Gashyantare, ndatekereza ko namutunguye nkayisohora, hari hashize igihe!”

Yampano yigeze kuvuga ko acyinjira mu muziki yakundaga kwegera Makanyaga akamuhugura mu bijyanye n’umuziki no gucuranga gitari. Iyo uwo munyabigwi yajyaga mu biganiro kuri radio na televiziyo, Yampano yamuramutumaga ngo aze kumuvuga ko afite umuhungu ufite impano itangaje. Yishimira ko ageze ku rwego rwiza.

Yampano yashyize hanze indirimbo 'Mbwira' yakoranye na Makanyaga Abdul

Makanyaga Abdul ni umwe mu babonye kare impano ya Yampano arayisigasira

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow