Impamvu Stade Amahoro yaba inzozi mbi kuri The Ben na Bruce Melodie
Abahanzi b'amazina manini muri muzika nyarwanda, The Ben na Bruce Melodie baritegura guhurira mu gitaramo mbaturamugabo kizinjiza Abanyarwanda mu mwaka mushya wa 2026.
Ni igitaramo 'The NU Year Groove' ubusanzwe cyari icya The Ben, gusa kuri iyi nshuro akaba yaratumiye mugenzi Bruce Melodie. Aba bahanzi bombi bakoresheje imbaraga nyinshi ngo bakimenyekanishe, kugeza aho bongera no kubura ihangana ryabo ku buryo umwe anibasira undi ku miterere y'umubiri.
Kugeza ubu mbere y'amasaha macye ngo iki gitaramo kibe kuri uyu wa 01 Mutarama 2026, nta nkuru y'uko amatike yashize ku isoko nk'uko byari byitezwe. Nyamara n'ubwo kuzuza BK Arena bikigoye, The Ben yari yavuze ko igitekerezo bakigira bashaka ko bajya muri Stade Amahoro.
Ku wa 15 Ukuboza 2025, ubwo aba bahanzi bombi bari mu kiganiro n'itangazamakuru, The Ben yavuze ko bari bafite gahunda yo gushyira 'The NU Year Groove' muri Stade Amahoro gusa hakagira ibibakoma mu nkokora, gusa ngo abantu bitege ikintu kizabera muri Stade Amahoro mu 2026.
Dore rero impamvu zatuma The Ben na Bruce Melodie bahuriye muri Stade Amahoro, bashobora kwisanga baririmba bakiyikiriza.
1. Abanyarwanda baraharara
Muri kamere y'Abanyarwanda by'umwihariko abakunzi b'umuziki, bakunda ibintu bishya ku buryo baharara ibigezweho. The Ben akora The New Year Groove ku nshuro ya mbere, abantu bari bamukumbuye ku buryo bari bafite impamvu zo kujya mu gitaramo cye nyamara ubu we na Bruce bamaze kumenyerwa cyane mu maso y'abantu.
2. Kunamba ku muhanzi si ibintu by'abanyakigali
Abahanzi b'Abanyarwanda bahombye ikintu gikomeye cyabagaho mbere aho wasanga umuhanzi mu Rwanda agira abafana be bazwi ku buryo bamunambaho mu buryo bwose bushoboka, nk'amatsinda y'inkoramutima za Meddy, intwarane za Knowless Butera, n'abandi. Ubu ntibigifite imbaraga kuko usanga abafana b'umuziki, abahanzi bose babasaranganya.
3. Amaturufu yose The Ben na Bruce Melodie basa n'abayakinnye
Mu myaka nk'itatu itambutse, aba bahanzi bombi baranzwe n'ihangana hagati yabo ndetse baje kubyaza uburyo bw'amafaranga binyuze mu bitaramo bagiye gukorana. Ubwo biteguraga icyo bagiye guhurira ku munsi w'ubunani, ubona ko bakoresheje imbaraga nyinshi barema inzira zose zaha umufana impamvu zo kugura itike.
Biragoye cyane ko aba bahanzi bagowe no kuzuza BK Arena y'ibihumbi 10, bakongera kurema ikintu gishutura Abanyarwanda kugeza ubwo bagura amatike nibura yacagasa Stade Amahoro.
Stade Amahoro yakira ibihumbi 45 biragoye ko hari umuhanzi/abahanzi nyarwanda bayuzuza bishyuje amatike kuri ubu
What's Your Reaction?










