Impamvu Angelina Jolie agomba gutegereza imyaka 2 kugira ngo ave i Los Angeles
Nyuma y'iyakwa rya gatanya hagati ya Angelina Jolie n'umugabo we Brad Pitt, Jolie afite gahunda yo kwimuka i Los Angeles ariko agomba gutegereza imyaka ibiri.
Umukinnyikazi wa filime, Angelina Jolie wagiranye ibihe byiza by'urukundo na rurangiranwa muri sinema ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Brad Pitt, ariko nyuma bagiranye amakimbirane none Angelina Jolie atindiwe na gatanya ngo ahite yimuka i Los Angeles.
Amateka ya Angelina Jolie wakinnye filime zirimo 'Maria' na 'Without Blood,' agaragaza ko ababyeyi be, Jon Voight na Marcheline Bertrand bamubyariye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Gutandukana n'umugabo we Brad Pitt bigiye gutuma ahimuka.
Mu nkuru yashyizwe hanze na 'Hollywood Reporter' iravuga ko Angelina Jolie akiri i Los Angeles mu rwego rwo kurangiza ibya gatanya hagati ye n'uwo babanye, Brad Pitt. Ihamya ko agomba kuhava nibura mu myaka ibiri iri imbere, abana be; Viviane na Knox, yabyaranye n'uwo mugabo bamaze kuzuza imyaka 18.
Abo bana be bazuza imyaka 18 ku wa 12 Nyakanga 2026, bivuze ko Jolie ari kubara umunsi ku wundi kugeza icyo gihe.
Impamvu ye yo kuva muri ako gace ngo ni uko ashaka kurinda ubuzima bwe bwite n'ubumuntu. Yavuze ko bigoye iyo uri i Los Angeles kurinda ubuzima bw'umuntu bwite ngo nta n'ubumuntu buhaba.
Jolie yavuze ko ashaka kujya gutura aho umuhungu arera, Maddox akomoka, hakaba ari i Cambodia; aho yahamukuye mu mwaka wa 2002. Yongeyeho ko kandi yumva yazamara igihe kinini asura inshuti n'abavandimwe baherereye hirya no hino ku Isi.
Umuryango wabo ni mugari kuko ugizwe n'abana; Maddox ufite imyaka 23, Pax, 20, Zahara, 19, Shiloh 18 n'impanga; Viviene na Knox.
Angelina Jolie arashaka kuva i Los Angeles impanga ze zimaze kuzuza imyaka 18
What's Your Reaction?










