Icyo abahanga mu by’ikirere babwiye Abanya-Kenya bahabuwe n’icyuma cyaguye cyivuye mu kirere

Ku wa Mbere w’icyi Cyumweru, tariki ya 30 Ukuboza 2024 nibwo abaturage batuye agace ka Mukuku, Makueni ho mu gihugu cya Kenya, batunguwe no kubona icyuma cyiva mu kirere cyikagwa muri ako gace.

Jan 2, 2025 - 13:57
Jan 2, 2025 - 14:55
 2
Icyo abahanga mu by’ikirere babwiye Abanya-Kenya bahabuwe n’icyuma cyaguye cyivuye mu kirere

Ni ibintu byahuruje abantu batandukanye baje kureba icyo kintu cyiguye ku butaka cyivuye mu kirere, n’abo mu kigo cyo muri Kenya gikurikiranira hafi ibijyanye n’ibyo mu isanzure bahageze ku wa 01 Mutarama 2025, baragipima bemeza ko nta kibi gishobora gutera abahatuye.

Abo bagabo bo mu kigo ‘Kenya Space Agency (KSA)’ bavuze ko icyo cyuma cy’ikiziga cyavuye mu kirere gishwanyutse kuri imwe muri satellite yoherejweyo.

Bemeje ko icyo cyuma gipima ibiro 500 (500 kg), kikangana na metero 2.5 mu muzenguruko wacyo. Bakomeje bavuga ko bagiye gushaka nyiracyo agishyikirizwe.

Si ubwa mbere ibyuma nk’ibi biguye ku Isi bivuye mu isanzure. Mu mwaka wa 2022, icyuma cya ‘SpaceX Dragon’ cyaguye mu murima wo mu gihugu cya Australia.

Muri Werurwe 2024, icyuma cy’ikigo ‘NASA’ cyaguye muri rumwe mu ngo ziherereye mu gace ka Florida, Amerika.

Muri Gashyantare 2022, ikigo gishinzwe iby’ikirere mu Burayi, cyatangaje ko hari icyuma cyavuye ku cyogajuru mu kirere cyigwa hagati ya Alaska na Hawaii.

Ibyinshi muri ibyo byuma byoherezwayo mu rwego rwo gutanga interineti yihuta, ibindi bikajyanwayo mu rwego rwo gufata amashusho bikayohereza mu kigo byabyoherejeyo.

Abaturage bo mu gace ka Mukuku bahumurijwe ko nta kibi bari butezwe n'icyuma cyaguye muri ako gace cyivuye mu isanzure

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow