Icyateye urupfu rw’uwatwaye umudali wa Zahabu mu kwiruka, Rebecca Cheptegei
Umugore ukomoka muri Uganda witwa Rebecca Cheptegei wamenyekanye mu mukino wo kwiruka akaba aherutse no kuba uwa 44 mu mikino Olempike 2024 yitabye Imana azize gutwikwa.
Umunyabigwikazi mu kwiruka ukomoka mu gihugu cya Uganda, Rebecca Cheptegei yaguye mu gihugu cya Kenya kuri uyu wa Kane, tariki ya 05 Nzeri 2024, azize gutwikwa n’umukunzi we Dickson Ndiema.
Uyu mugore w’imyaka 33 yari amaze kubaka ibigwi mu mukino wo kwiruka; muri iyi mpeshyi ya 2024 yagaragaye mu mikino ya Olempike 2024 yabereye i Paris mu gihugu cy’U Bufaransa. Mu mwaka wa 2022 akaba yaritabiriye amarushanwa yo kwiruka yabereye i Chiang Mai mu gihugu cya Thailand, ahitwara neza yegukana umudari wa Zahabu.
Nyuma y’amakimbirane bikekwako ashingiye ku butaka yagiranye n’umukunzi we babanaga mu gace ka Trans Nzoia gaherereye mu burengerazuba bwa Kenya, yaramutwitse bimuviramo urupfu.
Uhagarariye Polisi mu gace ka Trans Nzoia, Jeremiah Ole Kosiom yabwiye ‘BBC News’ ko batonganiye hanze y’inzu Ku Cyumweru, tariki ya 01 Nzeri 2024, abantu babona Dickson amumenyeho ibisukika, ahita amutaho umwambi waka umuriro atangira kugurumana, bamwihutana kwa muganga ariko birangira ashizemo umwuka mugitondo cyo kuri uyu wa Kane.
Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’umwe mu bagize umuryango we witwa Dr, Tony Sabila aho yavuze ko Rebecca Cheptegei yitabye Imana nyuma yo kurwana n’ubuzima ndetse n’abaganga bakoze uko bashoboye kugira ngo bamukize ariko birangira ashizemo umwuka.
Ishyirahamwe rikurikirana abakina umukino wo kwiruka muri Uganda (The Ugandan Athletics Federation) ryaciye ku rubuga rwa X rigira riti:”Tubabajwe n’urupfu rw’umukinnyi wacu Rebecca Cheptegei witabye Imana mugitondo cyo kuri uyu munsi azize ihohotera ryo mu rugo.”
“Ibikorwa nk’ibyo bigomba kugezwa imbere y’ubutabera. Akomeze aruhukire mu mahoro!”
Polisi Kosiom yabwiye ‘The Standard’ ko Dickson Ndiema wateje urwo rupfu yabonywe ku Cyumweru agendagenda mu gipangu atuyemo Saa Munani z’Amanywa, uwo mugore Rebecca na bana be bagiye gusenga. Bamaze kugaruka mu rugo, Dickson yatangiye gusuka petelori kuri Rebecca nyuma ahita amucanaho umuriro, aramutwika. Ibyo bikaba ari byo byabaye intandaro y’urupfu rwe.
What's Your Reaction?










