Ice Prince yavuze ko yamburwa icyubahiro cya BET cyigahabwa Davido
Umuraperi wo mu gihugu cya Nigeria, Ice Prince yagaragaje ko ari we muhanzi wa mbere wanditse amateka yo gutwara igihembo cya BET, ariko ibyo yakoze bikaba bihabwa Davido.
Panshak Henry Zamani uzwi nka Ice Prince yubatse izina mu muziki wa Nigeria no hanze yaho agera naho yegukana igihembo cya BET cyamuhanganishije na Davido. Ni igihembo yegukanye mu mwaka wa 2013 akababazwa nuko iyo bavuze umuhanzi wa mbere watwaye icyo gihembo bavuga Davido.
Davido yegukanye igihembo cya BET 'Best International Act' mu mwaka wa 2018, bituma bamwe bavuga ko ari we wanditse amateka yo kuba umuhanzi wa mbere wo muri Afurika wabashije kucyegukana, bakirengagiza ko hari uwabikoze mbere.
Mu kiganiro cya Ice Prince cyasohotse mu gice cya 'Listening' yahamije ko ari we waciye agahigo akegukana igihembo cya 'Best International Act' mu itangwa ry'ibihembo bya BET, bityo yamaganira kure abavuga ko uwaciye ako gahigo ari Davido.
Yagize ati:"Ibi ngiye kuvuga ntabwo ngiye kubivuga mu rwego rwo gushaka ubwamamare cyangwa se ngo nshimirwe. Ariko iyo mbishimiwe biranezeza. Ninjye muhanzi wa mbere wo muri Afurika wagiye ku rubyiniro njyenyine ngiye kwakira igihembo cya BET. Bivuze ko nari mbifashijwemo n'ibyanjye nikoreye gusa."
"Ikibazo ngira nuko iyo bavuze umuhanzi wakoze ibyo bavuga Davido, banyambura icyo cyubahiro bakakimuha."
Yongeyeho ko bibabaza iyo uteganyije ikintu cyizava mu bantu ntibakiguhe.
Ati:"Birababaza iyo ugize icyo uteganya ku bantu ntukibone. Narabihoreye baravuga nanga kubivugaho, igihe cyirageze ndabivuga ngo abantu mwese mubimenye ko ari njye wanditse iyo mateka, atari Davido."
Kimwe mu bintu byangije izina rya Ice Prince ni itabwa muri yombi ryamubayeho mu mwaka wa 2022 ubwo yashinjwaga kugirira nabi Abapolisi. Amaze kuvamo yavuze ko mu buroko ari ahantu habi atakwifuriza n'umwanzi we kujyayo, akangurira abantu kwitwararika bakirinda amakosa yatuma batabwa muri yombi.
Ice Prince ahamya ko ari we muhanzi wa mbere wo muri Afurika wabashije gutwara igihembo cya BET 'Best International Act'
What's Your Reaction?










