Ibyo wamenya kuri Muhammadu Buhari wayoboye Nigeria witabye Imana ku myaka 82
Muhammadu Buhari wayoboye igihugu cya Nigeria kuva mu mwaka wa 2015 kugeza mu mwaka wa 2023 yitabye Imana aguye i London mu Bwongereza.
Amakuru y'urupfu rwa Muhammadu Buhari yemejwe n'uwahoze ari umuvugizi we, Shehu Garba wabivuze mu kimbo cy'umuryango we ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 13 Nyakanga 2025 ko yitabye Imana aguye mu Bwongereza.
Buhari wari umaze kuba umukambwe dore ko yarafite imyaka 82, yatsinze amatora yo kuba Perezida wa Nigeria mu mwaka wa 2015 nyuma yuko yaramaze gutsindirwa kuri uwo mwanya inshuro eshatu (3).
Abari bamushyigikiye bashingiraga ku kuba yarigeze kuba umusirikare bizatuma ashyira igihugu ku murongo, anabivuga icyo gihe ko atazihanganira umutekano muke, ruswa n'ikimenyane muri Guverinoma ariko kandi hazanahangwa imirimo ku rubyiruko.
Ageze ku butegetsi byaramugoye anashinjwa kudahagarika ihanantuka ry'ubukungu ndetse n'umutekano muke watejwe cyane n'imitwe nka Boko Haram.
Ibyo wamenya kuri Muhammadu Buhari
Muhammadu Buhari yavutse mu Ukuboza mu mwaka wa 1942 avukira muri Nigeria mu gace ka Duara. Hari mu gihe Nigeria yari mu gihe cy'ubukoloni aho yari ikoronijwe n'U Bwongereza.
Papa wa Buhari yitabye Imana Buhari afite imyaka ine. Yigiye amashuri abanza mu gace ka Duara aza gukomereza mu yisumbuye mu gace ka Katsina.
Nyuma yaje kuva mu ishuri ajya mu byo kwiga igisirikare. Yagiye mu gisirikare cya Nigeria nyiri zina nyuma yuko icyo gihugu cye kibonye ubwigenge mu mwaka wa 1960.
Yakoze imirimo itandukanye mu ngabo za Nigeria ahabwa ipeti rwa Major-General anagera ku rwego rwo kuba umuyobozi wazo.
Yasimbuweho ku wa 29 Gicurasi 2023 na Perezida ukiyobora Nigeria, Bola Tinubu.
Abagore be bazwi babanye ni babiri; Aisha Buhari babanye kuva mu mwaka wa 1989 kugeza muri uyu mwaka na Safinatu Yusuf babanye kuva mu mwaka wa 1971 kugeza mu mwaka wa 1988.
Abana be bazwi ni icumi nk' uko byatangajwe n'urubuga The Statehouse.gov.ng.
Muhammadu Buhari yitabye Imana afite imyaka 82
What's Your Reaction?










