Ibyishimo ni byose kuri Diamond yishimira agahigo kaciwe na Zuchu
Umuhanzi Diamond yagaragaje ibyishimo bidasazwe nyuma y’aho umukunzi we Zuchu akaba n’umuhanzi akurikiranira ibikorwa bye bya muzika umunsi ku wundi aciye agahigo ko kuba umuhanzikazi wa mbere ugize indirimbo yujuje milliyoni 100 z’abamaze kuyireba ku rubuga rwa Youtube
Umuhanzikazi Zuchu usanzwe ukorera muri label ya Wasafi records ibarizwa mu gihugu cya Tanzania yashinzwe n’umukunzi we Diamond, yamaze guca agahigo ko kuba umuhanzikazi wa mbere ugize indirimbo imaze kurebwa n’anbarenga miliyoni 100 nta wundi muhanzi bayifatanyije (Collaboration) muri Africa y’Iburasirazuba yose.
Ni ibintu byishimiwe cyane na Diamond ndetse n’abo babana umunsi ku wundi muri Wasafi records asanzwe akoreramo ibikorwa bye bya muzika umunsi ku wundi ndetse Diamond we ntiyabashije kubyihanganira yahise agaragaza amarangamutima ye ashimira uyu muhanzikazi wamaze kwandika amateka akorera muri label ye.
Mu butumwa yanyujiye kuri Instagram ye (Story) Diamond yavuze ko ibi ari ibintu birenze cyane nubwo umuntu utabikora atapfa kumva uburemere bwabyo, avuga ko kandi iri ari ishema kuri Wasafi records ndetse n’igihugu muri rusange. Yagize ati “Iyo ubirebesheje amaso yawe bisa nk’aho ari ibintu bisanzwe ariko iyo ugerageje kubikora nibwo umenya uburemere bwabyo. Miliyoni 100 z’abamaze kureba indirimbo Sukari ni icyubahiro kuri Wasafi, uruganda rw’umuziki ndetse n’igihugu muri rusange.”
Ni mu gihe ku ruhande rwa Zuchu nawe abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje akanyamuneza ko kwandika amateka mu buzima bwe by'umwihariko mu rugendo rwe rwa muzika, ashimira abafana be n'abandi bamufashije gutunganya iyi ndirimbo ndetse ashimira by'umwihariko Diamond kubw'icyizere aho amugirira.
Indirimbo Sukari imaze imyaka igera kuri itatu yonyine niyo itumye uyu mukobwa aca agahigo ko kuba umuhanzikazi wa mbere ugize umubare w’abarenga miliyoni 100 bamaze kuyireba ikaba yarakorewe muri laber ya wasafi records ndetse akaba ari nayo ndirimbo ye ya mbere igize umubare munini wabayirebye kuri Youtube kuva yatangira umuziki.
What's Your Reaction?










