Ibyabaye ku munyarwenyakazi wihaye kwandikira imitoma Cristiano Ronaldo
Umukobwa witwa Dem wa Facebook akomeje kugarukwaho kubera ifoto yoherereje Cristiano Ronaldo, akaba yahisemo no kumwoherereza ubutumwa bwuzuye imitoma.
Umunyarwenyakazi wo mu gihugu cya Kenya uzwi nka Dem wa Facebook yafashe umwanzuro ku wa 25 Mata 2022 yoherereza ifoto rurangiranwa mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo, ntiyagira icyo amusubiza, ubu yahisemo kumwoherereza ubutumwa.
Ifoto yafashwe na sikirini ya telefone (screenshot) igaragaza ko Dem wa Facebook yaciye ku rubuga rwa Instagram mu gikari maze yoherereza ifoto umukinnyi w’umupira w’amaguru, Cristiano Ronaldo.
Ni ifoto bigaragara ko yayimwoherereje mu myaka ibiri ishize, dore ko hari ku wa 25 Mata 2022. Bigaragara ko uyu mukobwa atarasubizwa.
Kuri uyu wa 02 Nzeri 2024 yahisemo noneho kumwandikira ubutumwa bwuzuyemo imitoma. Yagize ati:”Muraho mugabo mwiza Ronaldo! Nitwa Dem wa Facebook, nkaba ndi umunyarwenyakazi n’umukinnyikazi mwiza w’umupira w’amaguru ( nkinana n’abagabo bo muri Kenya).”
“Ninjye mukobwa mwiza hano mu gihugu cya Kenya, si Abanyakenyakazi gusa mpiga ubwiza ahubwo mbuhiga n’abandi bo mu bihugu bitandukanye by’Afurika.”
Uyu mukobwa yakomeje abwira Cristiano Ronaldo ko yabaye umufana we akiri mu nda ya mama we. Yakomeje agira ati:”Nabaye umufana wawe mbere yuko mvuka! Namenye ko warushinze kandi unezerewe mu rugo rwawe, ariko nakwemera kukubera ihabara kandi sinzigera nkubabaza.”
Bamwe mu batanze ibitekerezo bagaragaje ko basekejwe n’uwo mugambi yihaye wo gukundana na Cristiano Ronaldo bamwereka ko bidashoboka, abandi bamutera ingabo mu bitugu bamubwira ko ari byiza kugerageza ngo urebe ko bishoboka.
Cristiano Ronaldo yasariwe na Dem wa Facebook
Hari abamubwiye ko ari umukozikazi
What's Your Reaction?










