Ibanga umuherwe wo muri Afurika y’Epfo, Rupert yakoreshe mu kuba umuherwe wa mbere ukize kurusha Dangote
Urubuga rwa Bloomberg ruherutse kuvuga ko Umunyafurika y’Epfo, Johann Rupert ari we muherwe wa mbere ukize muri Afurika kurusha Umunya-Nigeria Aliko Ndangote. Biragara ko Dangote yakozweho n’ingamba igihugu ke cyafashe, naho Rupert akomezwa n’umuryango we.
Umunyafurika y’Epfo, Johann Rupert ni we mukire wa mbere muri Afurika aho afite umutungo ugera kuri miliyari 14.3 z’Amadolari, ni mu gihe Dangote afite miliyari 13.4 z’Amadolari.
Nyuma y’imyaka irenga itanu, Aliko Dangote yihariye umwanya wa mbere w’umuherwe wo muri Afurika, yamaze gusigwa na Johann Rupert. Urutonde rw’abaherwe ruherutse gusohorwa n’urubuga rwa Bloomberg rwagaragaje ko umutungo wa Rupert wazamutseho agera kuri miliyari 1.9 y’Amadolari ahita agira miliyari 14.3 z’Amadolari. Ibi byamushyize ku mwanya wa 147 mu baherwe bakize cyane ku Isi, ari imbereho imyanya 12, Umunya-Nigeria, Aliko Dangote.
Umutungo wa Dangote w’imyaka 66 ukubiye mu kigo ke “The Dangote Group” waguyeho miliyari 1.7 y’Amadolari, ahita agira miliyari 13.4 z’Amadolari. Aza ku mwanya wa 159 ku rutonde rw’abahirwe batuye Isi.
Uko kugwa kwatewe ahanini nuko Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu yakuyeho ubufasha Leta yatangaga ku bikomoka kuri peteroli. Ibyo byateje ihungabana ry’ubukungu muri Nigeria, bituma Dangote wihebeye ubucuruzi bwa sima n’isukari ahomba, umutungo we uragabanuka.
Byabaye amahirwe kuri Johann Rupert kuko we yakomeje kuzamura umutungo we.
Uyu Rupert w’imyaka 74 imitungo ye yayikuye kuri papa we witwa Anton Rupert wabaye umuherwe mu myaka 1980, yaguriye ubucuruzi bwe mu gucuruza itabi, ryatumye umutungo we utumbagira binamuhesha ibikombe byinshi by’umuherwe mwiza muri Afurika y’Epfo.
Yahisemo kwita ikigo ke ‘The Rupert Empire’ cyikaba gikubiyemo ibindi bigo bicuruza gaze, amafi n’impu z’inyamaswa.
Atuye i Cape Town muri Afurika y’Epfo ariko afite n’ibigo by’ubucuruzi i Geneva mu Busuwisi n’i Londres mu Bwongereza.
Bloomberg ivuga ko uretse Dangote, abandi baherwe bamuza inyuma muri Afurika, barimo Umunyafurika y’Epfo, Nicky Oppenheimer ufite miliyari 11.3 z’Amadolari n’Umunya-Egypt, Nassef Sawiris ufite miliyari 9.4 z’Amadolari.
Johann Rupert ni we muherwe wa mbere muri Afurika
Aliko Dangote yakozweho n'ingamba z'ubukungu igihugu ke cya Nigeria cyafashe.
What's Your Reaction?










