IBANGA RY'UBUZIMA: Ukuri nyako buri muntu wese akwiye kumenya

Jun 3, 2024 - 13:25
Jun 3, 2024 - 13:26
 0
IBANGA RY'UBUZIMA: Ukuri nyako buri muntu wese akwiye kumenya

1. Abantu bamwe ntibazigera bagukunda kuko umwuka wawe urakaza abadayimoni babo, ariko ibyo ntibikagutera ubwoba niba uhagaze mu kuri kwawe ntacyo bitwaye, ugomba kumenya ko mu gihe umuntu akwifuza muruhande rwe wowe ukabyanga ntabwo bose ariko bazagukunda.

2. Ntuzigere ukomeza gufasha umuntu udashima kandi udafite umwete wo guhaguruka agerageze kwifasha we ubwe. Ninko kubwira impyisi ko ari intama.

3. Umuntu ashobora kugukubita, kugufungisha cyangwa kugerageza kukwica kugirango wemere cyangwa ukore ibyo ashaka, ntukabyemere ntukabe uko undi muntu ashaka, ukwiriye kubaho nkawe ndetse no kubaho uko wowe ubishaka, ugomba kugira ubwisanzure mu buzima bwawe.

4. Hari imbaraga z’imbere zituma abantu batsinda cyangwa abandi bagatsindwa, abatsinda ni abumva rwose ukuri kw'imitima yabo.

5. Amaboko ashobora kwimura urutare, ariko amagambo akomeye ashobora kwimura imisozi. Bivuze ko amagambo umuntu asohora mukanwa ke afite imbaraga zidasanzwe kurusha gukoresha imbaraga z'umubiri.

6. Amagambo akomeye cyane ushobora kumva muri iy'isi akagira impinduka mu buzima bwawe, nziza cyangwa mbi, ni amagambo wibwira wowe ubwawe si amagambo ubwirwa n'abandi nubwo nayo afite imbaraga. Jya wibwira amagambo meza rero kugirango ubuzima bwawe bukomeze butere imbere.

7. Iyo usubije amaso inyuma mubuzima bwawe, wicuza hafi 80% y'ibikorwa byawe, kuko ubuzima bugizwe n'amakosa menshi. Biba byiza kureba ahahise hawe ariko ntutindeyo cyangwa ngo abe ariho uhora kuko uko wicuza kenshi bikwambura imbaraga zo kugira ibindi ukora kandi byiza.

8. Ushobora kutagira ibihe byiza, ariko kubona ibyiza mubihe byawe bibi n'urufunguzo rw'ibyishimo. Muri buri bibazo urimo gerageza urebe kure hashobora kuba hari akantu niyo kaba ari gato ushobora kwishingikirizaho kakakuzanira umunezero, wihanga amaso ku bibazo cyane, hanga amaso cyane ku byiza bihari kabone nubwo byaba ari bito.

9. Abantu ntabwo dukunze kubona ibintu uko biri, ahubwo usanga tubibona bitewe nuko twe turi. Hari igihe haba hari ukuri kw'ibintu twe twakireba tukumva ko atari ibyacu bitatugenewe icyo gihe ugasanga amahirwe araducitse kuko twabibonye muyindi shusho.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow