IBANGA RY’UBUZIMA: Ukuri gushaririye ariko dukunda kwirengagiza

Ubuzima burahinduka kandi muri ubu buzima ntakintu cyo guhora wiringiye, kuko ibintu birahinduka umunsi ku munsi.

Sep 29, 2025 - 11:31
Sep 29, 2025 - 11:39
 0
IBANGA RY’UBUZIMA: Ukuri gushaririye ariko dukunda kwirengagiza

Twese tuzi neza ko ubuzima buhinduka nubwo tubyirengagiza, kandi ko urupfu ruzatugeraho twese amaherezo, kandi nyamara turatungurwa bitagira akagero iyo bibaye ku muntu tuzi. 

Ibi bijye bitwibutsa kandi bitubere umuhamagaro wo kubaho mu buzima bwacu uyumunsi!Wikumva ko hari ibyo uzakora ejo usange wirengagiza uyu munsi. Ntukirengagize urupfu, ariko kandi ntugatinye ubuzima. Ujye wibuka ko ukwiriye kubaho kandi ukabaho neza.

Irinde gukina n'ubuzima ndetse no kubukiniramo upfusha ubusa igihe cyawe uvuga ngo ufite umunsi w'ejo. Koresha neza iyi mpano y'ubuzima Imana idutiza buri uko bukeye, ukore ibikwiye mu gihe gikwiye.

Urupfu ntabwo ari igihombo kinini mu buzima nubwo tubabara ahubwo igihombo kinini ni ugupfa imbere muri wowe ukiri muzima kandi ugishoboye.

Nubwo ubuzima bwaba bwarangiritse gute, gira ubutwari, gira umurava, hanyuma utere intambwe ijya mbere uko byagenda kose. Shyira umutima wawe n'ubugingo mubintu byose ufite imbere yawe. Gira ishyaka mu bintu byawe kandi ubikore neza ndetse ubikorere ku gihe.

Kunda ibyo ukora, kugeza igihe ushobora gukora ibyo ukunda. Kunda aho uri, kugeza igihe ushobora kuba aho ukunda. Kunda abantu mubana, kugeza igihe ushobora kubana n'abantu ukunda cyane.

Ubu nibwo buryo ushobora kubona umunezero, kugira amahirwe n’amahoro bidashira buri munsi mu buzima bwawe.

Philemon Burgin

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow