IBANGA RY’UBUZIMA: Twige guca bugufi, iri somo twese riratureba
Ntuzigere wibagirwa ibintu bitatu bikomeye bikenewe mu buzima bwawe: Urukundo, Gusenga, no kugira Imbabazi.
Rimwe na rimwe hari igihe atari amasengesho yawe ari kugukorera ahubwo akaba ari amasengesho y’abantu wagiriye ineza, bahora bagusabira umugisha ku Mana. Tujye tugira umutima wo gufashanya kuko abo dufasha baradusengera.
Ubona amahoro atari ukubera ko uhindura imiterere y'ubuzima bwawe ahubwo ni ukumenya uwo uriwe murwego rwimbitse.
Abantu bawe, bo mu muryango wawe, inshuti zawe zizagenda ibilometero n’ibilometero baje kugushyingura, ariko ntabwo bashobora kuva iyo mihanda yose baje kugushyigikira mubyo uri gukora mu gihe ukiriho. Nicyo gihe ngo twongere dutekereze ku bantu bacu, si ngombwa ko tubaha ibirenze ariko tubatere umurava mubyo bari gukora, tubashyigikire aho kubaca intege.
Burigihe ujye uba witeguye kurwana wenyine kuko abantu bamwe barahinduka, uyu munsi uri ingenzi kuri bo ejo uzaba ntacyo uvuze kuri bo , ubwo nibwo buzima bwanyabwo, uko niko kuri.
Niba amafaranga yawe adashobora guha ruswa urupfu, jya ukomeza kwicisha bugufi mbere yo kubwira abantu ko batari mu cyiciro cyawe, ibuka ko nta buriri budasanzwe buba mu irimbi.
Mbere yuko utekereza gusenya umuntu cyangwa kumushyira hasi, kumwangiriza wenda bitewe nicyo mupfa cyangwa ukaba umwanga gusa, burigihe ujye ubanza utekereze abantu baba bamutegerejeho ubufasha, babandi ahihibikanira kugirango babeho kandi bo baba ari inzirakarengane ntaho baba bahuriye n’ibyo mupfa, ibyo n’ubirengaho ukumva ko ntacyo bigutwaye ko abo nabo ubuzima bwabo bwakwangirika, uzamenye ko uri mugome ku rwego rwo hejuru.
Uko waba uri hejuru kwose, ujye wicisha bugufi kuko abazacukura imva yawe ni babandi utikozaga, cyangwa wirindaga, utashoboraga kuvugisha ukiri mu mubiri, tuzi ko abantu bari hejuru batajya bacukura imva. Gabanya ubwibone ugira, icishe bugufi, wubahe buri umwe wese muhura nawe mu buzima.
Ababyeyi, inshuti nibakubwira ngo itware neza witwararike warangiza ukababwira ngo "ni mundeke ni ubuzima bwanjye", umenye ko aribo bazavunika ku kiriyo cyawe, kandi warababwiraga ko ari ubuzima bwawe. Twige guca bugufi.
Philemon Burgin
What's Your Reaction?










