Agahinda gatanga imizi. Ibyishimo bigatanga amashami

Buri gihe hariho umucyo. Iyaba dufite ubutwari bwo kubibona ko uwo mucyo uhari byaduha imbaraga zo gukomera tukumva ko byibura ejo hari umucyo kabone n'ubwo uyu munsi twaba turi mu mwijima.

Sep 28, 2023 - 09:47
 0
Agahinda gatanga imizi. Ibyishimo bigatanga amashami

Ubuzima bushimishije ntibushobora kubaho hatabayeho umwijima mwinshi, kandi ijambo umunezero ryatakaza ubusobanuro bwaryo niba ridahuye n’umubabaro. Nibyiza cyane gufata ibintu nkuko biza hamwe ndetse no kwihangana.

Agahinda gatanga ubujyakuzimu. Ibyishimo bitanga uburebure. Agahinda gatanga imizi. Ibyishimo bigatanga amashami. Ibyishimo ni nk'igiti kijya mu kirere, kandi agahinda ni nk'imizi imanuka mu nda y'isi. Byombi birakenewe, kandi uko igiti kigenda cyegera hejuru, niko kijya kure icyarimwe, niko kandi kigenda kigira umubyimba kiba kinini cyane. Niko n’ubuzima bumeze kandi tugomba kubyakira.

Nizera ko niba utarize kubyerekeye umubabaro, ntushobora kwishimira umunezero.

Umuntu wese afite akababaro ke rwihishwa isi itazi; kandi kenshi umuntu ufite umubabaro yitwa umunyagasuzuguro kubera ko umubabaro watumye nta kiza abona bigatuma aho atuje, abandi bakamwita umuntu uhora umeze nkuwanyagiwe ndetse n’andi mazina, reka bakwite gutyo kuko nicyo gihe cyawe urimo wisakuza cyangwa ngo ushake kuburana ngo ugaragaza ko atariko uteye, nicyo gihe, ikindi gihe kizaza bitewe n’igihe urimo ubusobanuro buzitanga ntacyo uvuze.

Ibyishimo n’umubabaro n’ukuri kubintu bibiri bidashira nk’umunsi n’ijoro. Umugabo ufite ubwenge buhebuje ntabwo agira ingaruka kumarangamutima. Ntabwo ari amarangamutima shingiro na gato ahubwo ni ibitekerezo byacu, reaction kubitekerezo byacu kubintu tubona, twumva kandi dukora.

Gutsinda urugamba ntabwo byifuzwa gusa n’indwanyi, ahubwo ni ngombwa. Bitabaye ibyo uragwa ku rugamba.

 Philemon Burgin

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow