Iherezo burya ntirisobanura ko birangiye

Jya ugira ibitekerezo byiza ndetse byubaka no mubihe bigoranye, mu bihe bikomeye.

Jan 3, 2024 - 09:10
 0
Iherezo burya ntirisobanura ko birangiye

Igihe utsinzwe ntukabure icyizere cyangwa ngo umanike amaboko, ucike intege kubera ko gutsindwa bikwereka ko hari ibyo ugomba kubanza kwiga.

Iherezo burya ntirisobanura ko birangiye, cyane ko ijambo END (Effort Never Dies), risobanuye ko imbaraga zitajya zipfa (imbaraga ntizirangira, ntaherezo zijyira).

Iyo uhakaniwe cyangwa iyo uhawe oya nk'igisubizo, ibukako (NO) isobanuye Next Opportunity (OYA) bisobanuye andi mahirwe. Reka tugire ibitekerezo byiza kandi byubaka.

Ntukumve utengushywe, ubuze imbaraga kuberako hari umuntu ugushidikanyaho cyangwa utakwizeye wowe terwa ishema nawe ubwawe, kuko abantu ntibajya babura gushidikanya, ibaze ko bashidikanya no kubuziranenge n’ubukomere bwa zahabu. 

Ibihe waba urimo uko byamera kose ntihabura ikintu cyiza ukuramo cyangwa wigiramo, cyane ko n'isaha yapfuye itagikora yerekana igihe cyanyacyo ( correct time) kabiri mu munsi.

Niba ushobora kugumana icyizere, ibitekerezo byiza, ntucike intege, ushikame no mubihe bitakoroheye birimo imbogamizi ntakabuza uratsinda.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow