IBANGA RY’UBUZIMA: Injangwe irota kuba intare igomba gutakaza ubushake bwo kurya imbeba

Apr 18, 2025 - 14:02
Apr 18, 2025 - 14:30
 1
IBANGA RY’UBUZIMA: Injangwe irota kuba intare igomba gutakaza ubushake bwo kurya imbeba

1. Inzira yonyine abantu bamwe biga mu gushimira umuntu ni igihe wa muntu aba atakiri mu buzima bwabo. Igihe umuntu atakiri mu buzima bwawe nibwo umenya agaciro yari afite ugatangira kuvuga ngo burya yari afite umumaro.

2. Nyuma ya buri muntu ubona kw'isi yaba akomeye cyangwa yoroheje, hari inkuru y’ubuzima bwe yatumye uko umubona n'amahitamo yafashe nta yandi mahitamo yari afite. Ntukwiye kugira uwo ucira urubanza mu gihe utazi inkuru iri inyuma y'ubuzima bwe.

3. Abantu bakwanga ntukabange nawe, kubera ko badakwiriye kugira umwanya mu bitekerezo byawe. Ntabwo umuntu ukwanga akwiriye gufata umwanya munini mu bitekerezo byawe.

4. Niba umuntu afite ubushake bwo kujya kure yawe nta kintu akubwiye, niba umuntu bimunezeza kukubabaza ntanagusabe imbabazi, niba umuntu ashaka guhagarara kubyo yumva yemera bitanafite ishingiro wenda, ntahe agaciro amagambo yawe cyangwa ibitekerezo byawe, uyu muntu nta kintu ugomba uyu muntu, cyangwa nta deni umurimo usibye kwituriza, ukicecekera.

5. Injangwe irota kuba intare igomba gutakaza ubushake bwo kurya imbeba, bishatse kuvuga ko kugirango ugere ku bintu bihambaye ugomba kureka ingeso zawe zishaje zituma utagira aho ugera.

6. Ujye witondere umuntu wambaye ubusa yarangiza akaguha imyenda. Bivuze ko ugomba kwitondera inama cyangwa ubufasha butangwa n’umuntu utarigeze ahura n’ibibazo cyangwa ingorane uhura nabyo.

7. Niba ufunze amaso kubintu, ukagira ibyo wirengagiza, uzisanga uri kwiga ibintu biciye mu bibazo, buri gihe jya ushakisha ukuri cyangwa ugire ibibazo. Hari igihe abantu birengagiza ibintu ntibagire icyo bashaka kubikoraho, ikibabaje nuko birangira ibibazo bibagezeho. Hari ubwo wanga kugira icyo ukora ku bintu ugakeka ko nta ngaruka byakugiraho ariko ugasanga ingaruka biteje zigeze ku bawe.

8. Mu gihe inzoka itiyerekanye ko ari inzoka, abana bato bashobora kuyikoresha mu guhambira inkwi bagirango ni umugozi, icyo ufitiye ubutware n'ubushobozi ukanga kugikoresha, abantu bazabyungukiramo babikoreshe uko babishaka, ibyo kandi bagire icyo bakora.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow