IBANGA RY'UBUZIMA: Igihe kirageze ngo dusobanukirwe ibi

Aug 8, 2024 - 10:27
Aug 8, 2024 - 10:38
 0
IBANGA RY'UBUZIMA: Igihe kirageze ngo dusobanukirwe ibi

Waba wemera Imana cyangwa utayizera ntacyo bitwaye, waba wemera Budha cyangwa ibindi ntacyo bitwaye, waba wemera ko umuntu avuka ubwa kabiri cyangwa utabyizera ntacyo bitwaye. 

Ikiri ngombwa nuko ugomba kubaho ubuzima bwiza kandi ugatuma n’abandi babaho ubuzima bwiza. Kandi ubuzima bwiza ntibusobanura ibiryo byiza gusa, imyenda myiza, icumbi ryiza ibi ntibihagije.

Ikintu cyanyacyo ni ugutera abandi umurava, ukagira impuhwe, utazanyemo ibintu bya filozofiya nyinshi, kubahiriza uburenganzira bwa mugenzi wawe no kumuha icyubahiro akwiye.

Uyu munsi duhura n'ibibazo byinshi. Bimwe byaremwe natwe ubwacu dushingiye ku macakubiri bitewe n'ingengabitekerezo, idini, ubwoko, uko ubukungu bwifashe, cyangwa izindi mpamvu. Igihe rero kirageze ngo dutekereze ku rwego rwimbitse, ku rwego rw'ubumuntu, kandi kuva kuri urwo rwego dukwiye gushaka uburyo duharanira uburenganzira bwa buri muntu.

Abapfayongo, abikunda bahora bitekerezaho ubwabo, birebaho kandi ibisubizo bivamo ni bibi buri gihe.

Abanyabwenge batekereza ku bandi, bakabafasha uko bashoboye, kandi ingaruka z’ibyo ni umunezero. Urukundo n'impuhwe ni ingirakamaro kuri wowe no ku bandi. Binyuze mu byawe kugirira neza abandi, ibitekerezo byawe n'umutima wawe bizakingurira amahoro muri wowe. 

Akenshi imibabaro yose iterwa n'ubujiji cyangwa kwirengagiza. Abantu bababaza abandi kubera kwikunda bashaka inyungu zabo cyangwa kunyurwa ubwabo.

Ikibazo si ukumenya icyo ubuzima busobanura, ahubwo ni ubuhe busobanuro ushobora guha ubuzima bwawe.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow