IBANGA RY’UBUZIMA: Ibi uko ari bitanu byahindura ubuzima bwawe
1. Rimwe na rimwe, igice gikomeye cy'urugendo ni ukwizera ko ukwiye urwo rugendo. Kugera ku bintu bihambaye mu buzima sicyo kibazo ahubwo kumva ko dukwiye ibyo bintu nicyo kibazo, iyo wamaze kumva ko ibintu ubikwiye kubigeraho biba byoroshye.
2. Igicuruzwa cyawe cy'ingenzi ni wowe kandi uwo ugomba kukigurishaho ni wowe ubwawe, ntukwiriye kugurisha wowe kubandi. Ubu buzima Imana yaduhaye ni igicuruzwa gihambaye kandi tudakwiye kugurisha ku bandi ahubwo aritwe ubwacu dukwiye kukigura, kuko dushobora kukigurisha ku bandi bakagipfobya, bakagipfusha ubusa kandi cyari gifite agaciro. Ubuzima bwacu ni agaciro kacu, agaciro kacu ntikagereranywa.
3. Uburyo wifata bishyiraho amahame kubandi. Imyifato yacu ituma abantu bagira uko badufata nuko batwitwaraho, nibyo biha abantu gushyiraho amahame yo kutwubaha cyangwa kudusuzugura, kuduha agaciro cyangwa kukatwima. Niwumva umuntu akubahuka akavuga amagambo adasobanutse imbere yawe bizaba byaratewe n'imyifato yawe wamweretse.
4. Niba ushaka kunoza agaciro kawe, reka guha abandi bantu calculator (Mubazi). Hari ubwo ari twe ubwacu duha abantu mubazi ubundi bagateranya cyangwa bagakuramo, bagakuba, bakagabanya ubuzima bwacu. Ni wowe ukwiye kumenya ibijyanye n'imibereho yawe,ntawe ukwiye guha urufunguzo rw'ubuzima bwawe.
5. Niba uzi agaciro kawe, ntukeneye undi muntu ubyemeza. Si ngombwa ko hari abandi baza kukubwira agaciro kawe, ni wowe wambere ukwiye kubimenya mbere y'abandi bose.
What's Your Reaction?








