IBANGA RY’UBUZIMA: Abantu ntibagatume utikunda

Aug 1, 2025 - 08:53
Aug 1, 2025 - 09:54
 0
IBANGA RY’UBUZIMA:  Abantu ntibagatume utikunda

Nibakurangarana, ntukirangareho: Hari abantu usanga birangaraho kubera ko ngo abandi bantu babarangaranye, ibyo sibyo ugomba kutirangaraho kuko umuntu ugomba kuza ku mwanya wa mbere wo kwirebaho ni wowe niyo abandi batakureba.

Nibatakwitaho, ntibikagutere kutiyitaho: Umuntu wa mbere wo kwita kuri wowe ni wowe ubwawe, niba abandi batakwitayeho ibyo ntibikwiye kuba impamvu yo kutiyitaho, ugomba kwiyitaho kuko ubuzima ni ubwawe.

Nibatagukunda ntibikagutere kutikunda: Ugomba kwikunda mbere yuko abandi bagukunda, kwikunda ni ingenzi, ni inshingano,  niyo abandi batagukunda wowe ugomba kwikunda.

Nibagutera umujinya ntibikagutere umunabi: Hari igihe umuntu abandi bantu bamutera umunabi n'abandi barikumwe bamukunda, bamwitaho bakabigenderamo kubera ko undi muntu yamubwiye nabi wenda bigatuma abwira abandi nabi. Umuntu nagutera umujinya si ngombwa ko nawe ugira umunabi ukawugirira n'abandi.

Nibakwima ntibikagutere kwiyima: Umuntu nakwima nawe ntukwiye kwiga umuco mubi wo kwima abandi cyangwa ngo nawe usange wiyimye.

Nibakureba nabi ntibikagutere kwiyanga: Umuntu nakureba nabi ibyo ntibigatume wiyanga cyangwa ngo wiburire icyizere, ntugere mu bandi ngo nuko hari umuntu wakurebye nabi.

Nibataguteza imbere ntibakagutere kutiteza imbere: Niba hari abantu wumva ko bakabaye baguteza imbere ariko bakaba batari kubikora icyo ukwiriye gukora ni uguhaguruka, ukirwanaho ukiteza imbere.

Nibatakuvuga neza ntibakagutere kwiyanga: Umuntu natakuvuga neza ntibivuze ko ukwiye kwiyambura urukundo wigomba, ibyo ni amakosa.

Abandi ni abandi burya bashaka ibyabo ntibashaka ibyawe. Haranira kwikunda, kwiyitaho, kwinezeza, kwiteza imbere nabo bazaza muryoherwe.

Philemon Burgin 

                    

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow