IBANGA RY’UBUZIMA: Fata umwanya usome neza aya magambo y'ubwenge
1. Aho guhemuka uzahemukirwe kuko umutima w'umuhemu iteka ryose uhorana imvune. Umuntu uhemuka nta mahoro agira, ahorana inkomanga ku mutima, mu gihe uwahemukiwe ashobora guhita yibagirwa.
2. Uzahore umuntu icyo wiboneye ntuzamuhore icyo wumvise kuko abisi barateranya. Mbere yuko wemeza ko umuntu yakoze ikintu runaka uzabanze ubiboneshe amaso yawe kuko ushobora kugendera mu gihuha ngo abantu bakubwiye ugasanga uramurenganyije.
3. Utinda kurekura ugasigara ufashe ibidafite umumaro, rekura vuba ibidafite umumaro. Hari igihe abantu bamara igihe kinini bacigatiye ibidafite umumaro nyamara iby'agaciro byaragiye kera.
4. Iyo amafaranga akomanze kurugi amahoro n'ukuri bica mumadirishya, jya uba umunyakuri
n’umunyamahoro ushikamye no muri cyagihe wabonye amafaranga.
5. Tugiye mu myemerere, iyo wambaye Ijuru impindurize Isi ikubwira ko wambaye neza, burya iba ikubeshya genda mubyo wemera neza.
What's Your Reaction?








