IBANGA RY’UBUZIMA: Jya uhora witeguye guhangana, n’iyo waba wenyine
Ntuzigere ugerageza guhindura imyanzuro yawe myiza wafashe kubera ubwoba bw’uko sosiyete izagufata, bazaguha inama ariko ntabwo bazaguha icyo kurya.
Abantu bazaza bongere bagende mu buzima, ariko wa muntu ujya ubona mu ndorerwamo niwe uzagumana nawe ibihe byose ndavuga wowe, rero ukwiriye kwibera umuntu mwiza ibihe byose.
Muri ubu buzima hari ubwo ibihe bikomeye biba biri ngombwa kugirango umenye ninde muryango wawe, ninde nshuti yawe ndetse n’umugenzi uri mu buzima bwawe.
Burigihe ujye uba witeguye guhangana wenyine kubera ko abantu bamwe bashobora guhinduka, uyu munsi ushobora kuba uri ingenzi kuri bo ariko ejo ukaba ntacyo uvuze kuri bo.
Ntuzigere uhagarika imigisha yawe kubera ko uhugiye mu kwihorera ku bantu baguhemukiye, wowe iturize utegereze Imana abe ariyo irwana urwo rugamba.
Philemon Burgin
What's Your Reaction?










