IBANGA RY’UBUZIMA: Niba uri guca mu bibazo cyangwa mu bihe bikomeye ibi bintu 10 byagufasha
1. Abakomeye ni abahura n'ibibazo byabo bonyine ariko bagakomeza kugira umutima w’ubutwari n’ubwenge busobanutse bwo guca muri ibyo.
2. Rimwe na rimwe, inzira yonyine yo gutsinda ibibazo byawe ni ukwihagararaho kandi ukarebana nabyo.
3. Bisaba ubutwari bwinshi kugirango uhangane n'ibibazo byawe, ariko ibihembo iyo bije biba ari ibikwiye.
4. Mugihe uhuye n'ibibazo, ibuka ko ushoboye gutsinda ikintu icyo aricyo cyose maze ushikame.
5. Rimwe na rimwe, ikintu cyiza ushobora gukora ni uguhangana n’ibibazo byawe wenyine, kugirango wumve neza cyangwa usabonukirwe imbaraga zawe.
6. Bishobora kuba bigoranye guhangana n'ibibazo byawe, ariko biranagoye kubana nabyo ubuziraherezo niyompamvu ukwiye gukora ibishoboka byose ukabirenga.
7. Ikibazo cyose gitanga amahirwe yo gukomera, cyane cyane iyo uhuye nacyo uri wenyine.
8. Intambara zigoye cyane mubuzima ni izo urwana uri wenyine, ariko kandi nizo zubaka abarwanyi bakomeye kandi banyabo.
9. Mugihe uhuye n'ibibazo wenyine, ibuka ko Imana yaguhaye imbaraga zo kubikemura no kubirenga.
10. Ntutinye guhura n’ibibazo, ibintu byiza cyane bishobora kuva mubihe by’umwijima.
What's Your Reaction?










