Hatangajwe impinduka ku mukino wa Al Hilal na APR FC
Umukino w’ikirarane cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda wagombaga guhuza Al Hilal na APR FC, wakuwe kuri Stade Amahoro wimurirwa kuri Kigali Pelé Stadium, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League.
Uyu mukino ni uw’umunsi wa 15 wa shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2025–2026, aho Al Hilal yagombaga kwakirira APR FC kuri Stade Amahoro ku wa Kabiri tariki ya 10 Gashyantare 2026, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’).
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Rwanda Premier League, rirasobanura impamvu z’iyi mpinduka, rigaragaza ko umukino utagikiniwe kuri Stade Amahoro nk’uko byari byateganyijwe mbere.
Iryo tangazo rigira riti: “Rwanda Premier League iramenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru ko umukino w’ikirarane uzahuza Al Hilal na APR FC tariki ya 10 Gashyantare 2026 utakibereye kuri Stade Amahoro, ahubwo wimuriwe kuri Kigali Pelé Stadium, ukazatangira saa cyenda z’igicamunsi (15:00’).”
Rwanda Premier League yakomeje isobanura ko impamvu nyamukuru yatumye uyu mukino ushyirwa saa cyenda ari ibibazo bya tekiniki biri muri Kigali Pelé Stadium bijyanye n’amatara yo gucanira ikibuga, bituma itabasha kwakira imikino ikinwa mu masaha y’umugoroba.
Yakomeje igira iti: “Uyu mukino washyizwe saa cyenda kubera ko Kigali Pelé Stadium ifite ibibazo bya tekiniki mu gucanira ikibuga, bituma idashobora kwakira imikino ikinwa nimugoroba.”
INDI NKURU WASOMA : Amerika yatangaje igihe cyo kurangira kw'intambara y'Uburusiya na Ukraine
Uyu mukino utegerejwe cyane kuko uhuza amakipe abiri ari ku isonga rya shampiyona. Kugeza ubu, APR FC ni yo iyoboye urutonde n’amanota 36, mu gihe Al Hilal iyikurikiye ku mwanya wa kabiri n’amanota 35. Ibi bituma uyu mukino uba ufite agaciro gakomeye kuko ushobora guhindura isura y’urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.
What's Your Reaction?










